skol
fortebet

Zidane mu nzira zo gusinyira ikipe ya PSG ishaka Champions League

Yanditswe: Friday 10, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko PSG igiye kwirukana umutoza wayo Mauricio Pochettino ndetse ko arahita asimburwa na kizigenza Zinedine Zidane werekeje muri Qatar kugira ngo abonane na ba nyir’iyi kipe bavugana ku bijyanye no kumuha akazi.
PSG irashaka impinduka zikomeye nyuma yo kongerera amasezerano mashya kabuhariwe Kylian Mbappe.
Uyu Mufaransa bivugwa ko azahabwa imbaraga muri iyi kipe, kandi ibyumweru bike umutoza Pochettino arahabwa urwandiko rwo kumusezerera.
Uyu wahoze ari umutoza wa (...)

Uyu wahoze ari umutoza wa Totttenham, yegukanye Ligue 1 ariko ananirwa gutwara igikombe cya Champions League iyi kipe yifuza cyane,nubwo ifite ibihangange bikomeye muri ruhago nka Neymar, Lionel Messi na Mbappe.

Raporo ivuga ko amasezerano yo guha akazi Zidane ubu ’igeze kure’ ndetse azahura n’abayobozi b’iyi kipe muri Qatar kugira ngo barangize kumvikana ku masezerano ye.

Ibigwi bikomeye bya Zidane muri Champions League nibyo bifite uruhare runini mu kumuzana kuri Parc des Princes kandi ngo iyi kipe yizeye ko izamuzana akigana ibyo yagoze muri Champions League muri 2016, 2017 na 2018.

Mu cyumweru gishize, Pochettino yaciye amarenga ko yashwanye n’ubuyobozi nyuma yo gutsindwa kwe muri Champions League anavuga ko iyi kipe ’itihangana’.

Icyakora hari andi makuru ari kuvuga ko kuza kwa Zidane gushobora kudakunda ahubwo iyi kipe igaha akazi Christophe Galtier utoza ikipe ya Nice.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa