Uko hirya no hino ku Isi hiriwe tariki 3 Gicurasi 2018 [ AMAFOTO]
Yanditswe: Thursday 03, May 2018
Ubwanditsi bw’ ikinyamakuru UMURYANGO bubahitiramo amwe mu makuru aba yiriwe avugwa mu Rwanda no mu mahanga bukayabagezaho mu buryo bw’ inshamake.
Ibiza bimaze guhitana abantu 116 byatumye haterana inama y’ Abaminisitiri y’ umwihariko. Iyo nama yateranye kuri uyu wa 2 Gicurasi 2018 yihanganishije Abanyarwanda bose, by’umwihariko imiryango yabuze ababo hamwe n’abandi bose bagizweho ingaruka n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi. Inama y’Abaminisitiri yemeje ingamba n’uburyo byo gukomeza gufasha abibasiwe n’ibiza ndetse no gukomeza gusana mu buryo bwihuse ibyangiritse.
Uretse abantu 116 bapfuye, abakomeretse bagera kuri 207. Inzu zasenyutse burundu ni 1201, inzu zangiritse ni 4130 naho imyaka yangiritse ni hegitari 4560. Hari kandi ibiraro by’imihanda 33 byangiritse mu gihe amatungo 705 yishwe n’ibi biza.
Rubavu: Umusore yari utwaye urumogi yarashwe bagenzi be bariruka
Abasirikare barinda umutekano hafi y’umupaka w’ u Rwanda na Congo mu ijoro ryo kuri uyu wa 2 Gicurasi 2018 babonye abantu batatu bari barimo kubundabunda ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bagerageza kwambukana ibiyobyabwenge by’urumogi, barasa uwitwa Ntirenganya abandi babiri bariruka, bacikana umufuka umwe w’urumogi basiga indi mifuka ibiri ipima ibiro 20 buri umwe.
Aya makuru yemejwe n’ ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze mu karere ka Rubavu.
UN yasabye Trump kwisubiraho ku kibazo cya Iran
Antonio Guterres
Umunyamabanga mukuru w’ Umuryango w’ Abibumbye Antonio Guterres yasabye Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika kutava mu masezerano yo kubuza igihugu cya Iran gukora intwaro kirimbuzi.
Umunyamabanga mukuru wa Loni Antonio Guterres yabwiye BBC ko hashobora kubaho intambara ayo masezerano yo muri 2015 atubahirijwe.
Perezida Trump anenga bikomeye ayo masezerano Iran yemereyemo igiye kwiha ntarengwa mu gukora intwaro z’ ubumara bitewe no kuzamurirwa ibihano.
Perezida w’ Ubufaransa Emmanuel Macron n’ Umuyobozi w’ Ubudage Angela Merkel baheruka muri Amerika mu nzinduko z’ akazi zasimburanye zombi zigamije kubuza Trump gutesha agaciro ayo masezerano ya Iran.
Perezida Trump afite kugeza tariki 12 Gicurasi agahitamo kuguma muri ayo masezerano cyangwa kuyanga.
Guterres avuga ko ayo masezerano yabaye “Intsinzi ikomeye mu mibanire y’ ibihugu” bityo ko akwiye kugumaho.
Ubwami bwa Maroc bwahagaritse umubano bwari bufitanye n’ igihugu cya Iran bushinja iki ihugu gutera inkunga gace ka Saharouie karwanya ubu bwami.
Mu gihe kuri uyu wa 3 Gicurasi 2018 Isi izirikana umunsi mpuzamahanga w’ ubwisanzure w’ itangazamakuru, ibihembo by’ itangazamakuru byagombaga gutangwa na The African Centre for Media Excellence (ACME) byasubitswe ku mpamvu ababishinzwe bavuze ko zatewe no kubura ingengo y’ imari.
Mu mugi wa Sao Paulo wo muri Brezil igorofa y’ amazu 24 yafashwe n’ inkongi tariki ya 1 Gicurasi 2018 abantu 49 baburirwa irengero birakekwa ko bapfuye.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *