Abadepite basabye ko ikibazo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe kivugutirwa umuti
Yanditswe: Friday 13, Mar 2026
Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite yagaragaje ko ikibazo cy’amabuye y’agaciro butemewe gikwiye kuvugutirwa umuti urambye.
Byagarutsweho ubwo Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano yagezaga ku nteko rusange raporo y’isesengura yakoze ku bibazo by’ubujura n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe byagaragaye bibangamira umutekano w’abaturage.
Perezida w’iyo Komisiyo, Depite Tumukunde Hope Gasatura, yavuze ko Polisi y’Igihugu, n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB bagaragaje ko imibare y’amadosiye y’abafatiwe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe yakiriwe mu myaka itanu ishize (2020-2025) yageze ku 1.335.
Yerekanye kandi ko ababukora usanga babukorera mu mirima y’abaturage, mu migezi, mu mashyamba ya Leta, mu bisimu byacukuwe kera n’ibyasizwe n’ababicukuraga n’ibyambuwe abatarubahirije ibisabwa.
Yanavuze kandi ko ibikorwa by’ubucukuzi butemewe byangiza imirima y’abaturage n’ibidukikije muri rusange.
Yakomeje ati “Zimwe mu mpamvu zitera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe birimo izamuka ry’isoko ry’amabuye y’agaciro, abacuruza amabuye y’agaciro ku buryo bwa forode, abaturage bafite ubumenyi bw’ahari amabuye y’agaciro mu buryo bwa gakondo, ubucukuzi butemewe bukorerwa ahatangiwe impushya no mu nkengero zaho.”
Yongeyeho ati “Hari kandi ibirombe bitagikoreshwa bitarinzwe, ibisimu bya kera bitasubiranyijwe, abafite impushya ariko bagakorana n’abiba amabuye y’agaciro n’urubyiruko ruta amashuri rukishora muri ibyo bikorwa rukuruwe no kubona amafaranga.”
Mu zindi mpamvu yerekanye zirimo ko sosiyete zikora ubucukuzi zidafite abakozi bacunga umutekano bahagije, amabuye aboneka aho abaturage batuye no mu mirima yabo, uruhare rwa bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze, bamwe mu bakozi bakoreraga amasosiyete yambuwe impushya zo gucukura babeshwagaho n’ibirombe bitinda guhabwa abandi babikoreramo kandi bitarinzwe.
Hari kandi abakora ubucukuzi butemewe babona aho bagurisha, bamwe mu bacukuzi batazwi na RMB kandi batubahiriza amategeko ajyanye n’imicungire y’abakozi, kuba 53% by’amasosiyete ahemba abakozi hashingiwe ku musaruro babonye no kuba adakoresha sisitemu ya IMS Inkomane yashyizweho.
Yasobanuye kandi ko mu byatuma ubucukuzi butemewe bucika harimo gukomeza guhana ababugaragaramo, gukaza umutekano ku birombe, kwihutisha impushya zo gucukura no gushyiraho ishami ry’abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rugaga rw’Abikorera (Mining Chamber).
Mu bibangamira umutekano w’abaturage harimo ibisimu bitasubiranyijwe bishobora guteza inkangu, impanuka ndetse n’impfu aho kuri ubu hari ibisimu 994 hirya no hino mu Gihugu bitasubiranyijwe.
Depite Niyorurema Jean Rene yagaragaje ko mu bijyanye no guhashya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, hari hakwiye kwihutisha itagwa ry’impushya kuko byafasha mu gukemura ikibazo.
Depite Uwamahoro yagize ati “Ese ni izihe ngamba zihari zijyanye no guca burundu, amasoko agura amabuye y’agaciro ava mu bucukuzi butemewe, akenshi usanga bagurirwa n’abafite ibyangombwa bakora mu buryo bwemewe. Ese ni iki cyakorwa kugira ngo uruhererekane rw’abari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro rugenzurwe neza? Ku buryo amabuye ava mu bucukuzi butemewe ntabone isoko?”
Depite Mukabunani Christine yasobanuye ko hari hakwiye gushyirwaho ishami ry’abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rugaga rw’Abikorera kuko rizafasha mu guhashya ibikorwa bitemewe.
Ku rundi ruhande, Depite Kanyandekwe Christine yavuze ko kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bikwiye ariko hakanarebwa niba amasosiyete akora mu buryo bwemewe yita ku kubungabunga ubuzima bw’abakora ubucukuzi bakwiye kwibasirwa na zimwe mu ndwara z’ubuhumekero n’impanuka zitandukanye.
Inteko Ishinga Amategeko yasabye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, kuyigaragariza ingamba zo kunoza imikorerere ya komite z’uturere(Mining Task Force) zikurikirana ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kugira ngo uruhare rwazo mu gukumira ubucukuzi butemewe rurusheho kwiyongera.
Yanasabye kandi Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, kugaragaza ingamba zo kwihutisha itangwa ry’impushya z’ubucukuzi, kunoza igenzura ry’amasezerano ya RMB n’amasosiyete, gukumira ikoreshwa rya “subcontractors” batubahiriza amategeko, no kubyaza umusaruro sisitemu Inkomane mu gukurikirana ibikorwa by’ubucukuzi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *