Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC), bagaragaje ko bitumvikana uburyo Ikigo gishinzwe kugura no gukwirakwiza imiti n’ibikoresho byo kwa muganga mu Rwanda (Rwanda Medical Supply Ltd) cyaguze intebe za miliyoni 11 Frw nyuma y’amezi arindwi zigahita zigira ibibazo byatumye zidakoreshwa.
Ni ikibazo kigaragara muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye muri Kamena 2025.
Iyi raporo igaragaramo intebe zaguzwe arenga miliyoni 11 Frw, ariko nyuma y’amezi arindwi zihita zangirika.
Umuyobozi ukuriye ishami rishinzwe kugura ibintu muri RMS, Ndekezi Ignace, ubwo bisobanuraga ku makosa yagaragaye muri raporo, yavuze ko isoko ryakozwe nk’ibisanzwe ndetse n’intebe zakirwa bigaragara ko ari nzima ariko nyuma ziza kugaragaza ibibazo.
Ati “Hari itsinda rigenewe kwakira ibikoresho na ryo risuzuma uko intebe zimeze risanga zimeze neza turazakira, ariko nyuma yaho ziri gukoreshwa ni bwo zaje kugaragaza ikibazo zari zifite, kubera icyo kibazo rero intebe ntabwo twari kuzirebera gusa, twavuganye na rwiyemezamirimo tumwereka intebe yatuzaniye.”
“Intebe rero nyuma ziza gutunganywa ubu zirakora zimeze neza ariko icyo na cyo twarakimenye ko muri ba rwiyemezamirimo bashobora kugenda baduha ibintu bitameze neza na bo hari ingamba zo kubashyira ku rutonde ariko kuva intebe yarazikoze, tubona ko kuva igihe azikoreye zirakora nta kibazo.”
Visi Perezida wa PAC, Murumunawabo Cecile yahise abaza ati “igiciro cyo kuzisana cyishyuwe na nde?”
Ndekezi yasubije ko RMS ari yo yishyuye ikiguzi kuko byari bigeze mu gihe cyo gusana.
Ati “igiciro cyo kuzikoresha cyishyuwe na RMS, yari amafaranga make ngira ngo miliyoni 1,2 Frw ni yo yakoreshejwe kugira ngo ziriya ntebe sikosorwe, zitunganywe zikore.”
Depite Murumunawabo yavuze ko ari igihombo nubwo biyemeje ko bitazongera.
Depite Uwumuremyi Marie Claire we yagaragaje ko atumva ukuntu abantu bagura intebe zigasaza zitamaze n’umwaka.
Ati “Ntabwo biri kumvikana. Ubwo zari zimeze gute ku buryo zitabasha kumara umwaka noneho hakajyaho n’igiciro cyo kuzisana. Ntabwo numva uburyo wagura ibintu n’inzira zose biba byanyuzemo kugira ngo mu mezi arindwi ntizibe ziri gukoreshwa ibyo zaguriwe.”
RMS yagaragaje ko zari zikeneye gukoreshwa nyamara rwiyemezamirimo atari gusubiza vuba ngo azikoreshe, bituma banzura kuzikoreshereza.
Ndekezi ati “Hafashwe ingamba zo kuzikora ariko hakomeza gukurikiranwa rwiyemezamirimo ngo azishyure.”
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RMS yavuze ko intebe zari nzima ariko ikibazo kiba ku mapine yazo.
Ati “Ubutaha ntabwo bizongera kubaho kuko ni igihombo ariko kuko byari byarangije kwakirwa hagombaga kurebwa; tuti ese duhombe izi ntebe zose cyangwa tuzisane zishobore gukoreshwa?”

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *