skol
fortebet

Abadipolomate bavuze imyato umusaruro wa VUP mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 15, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Abadipolomate bahagarariye Ubwami bw’u Bwongereza (UK), u Budage na Suwede bavuze imyato Gahunda ya Vision 2020 Umurenge Program (VUP) nyuma yo kwihera uburyo yafashije abaturage kwikura mu bukene.

Sponsored Ad

Abo Badipolomate babigarutseho nyuma yo gusura abagenerwabikorwa ba VUP mu Mirenge ya Miyove na Kageyo mu Karere ka Gicumbi, barishimira ko iyo gahunda yabahinduriye ubuzima kandi ikanafasha mu iterambere ry’icyaro batuyemo.

Muri urwo ruzinduko rwabaye ku wa Gatatu tariko ya 14 Gicurasi, iryo tsinda ryahawe ubuhamya bw’abaturage bakomeje kwiteza imbere binyuze muri VUP, basura ibikorwa by’iterambere birimo imihanda n’amaterasi n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Bagaragarijwe kandi uburyo inkunga y’ingoboka ihabwa abasheshe akanguhe ibafasha kunoza imibereho yabo, banasura Ishuri ry’Ubumenyi ngiro rya Kageyo (Kageyo VTC) ryigisha imyuga abana baturutse mu miryango itishoboye.

Umwe muri abo bagenerwabikorwa witwa Musabyemariya Josephine wo Murenge wa Miyove, yavuze ko ubuzima bwabo mbere yo gutangira ibikorwa bya VUP bwari habi, ariko ubu ngo abasha kwikemurira ibibazo by’ubuzima.

Yagize ati: “Kurya byari ikibazo, abana batiga, mbega byose byari ibibazo ariko kugeza ubu kubera nabonye VUP nkora mparanira kwigira, ndizigama ubu mfite intama, kandi n’abana barimo kwiga mbatezeho umusaruro.“

Mugabarigira Jean Claude na we avuga ko urugo rwe rwari mu zikennye, ariko nyuma yo kujya muri VUP yashoboye no kwiyubakira inzu, ubuzima burahinduka.

Ati: “Ntaraza muri VUP nari umukene pe no kurihira ishuri abana byari ikibazo. Amafaranga bampembye muri VUP nyishyura Mituweli nkasagura ayo nkemuza utundi tubazo mu rugo, kandi nashoboye kubakamo inzu ifite agaciro ka miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.“

Aba baturage bashimira imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashyizeho gahunda nzahurabukungu zifasha abari abakene kujyana n’abandi mu rugendo rw’iterambere.

Anna Wilson, Umuyobozi ushinzwe Iterambere muri Ambasade ya UK mu Rwanda akaba yari ahagarariye Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, yahamije ko banyuzwe n’imikoreshereze y’amafaranga atangwa muri VUP kuko umusaruro wabyo ugaragarira mu bagenerwabikorwa.

Yagize ati: “Ndagira ngo nshimire Ikigo gishinzwe Guteza Imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA) cyayoboye neza ibikorwa bya Gahunda ya VUP. Tunejejwe no kuba umwe mu bafatanyabikorwa b’iyi gahunda.”

Umuyobozi Mukuru wa LODA Nyinawagaga Claudine, yashimangiye ko umusaruro wa VUP wigaragaza cyane ko ubushakashatsi buheruka bwakozwe ku mibereho y’ingo (EICV7) bwerekana ko u Rwanda rwagabanyije ubukene ku kigero cya 12%.

Ibyo bivuze ko abaturage basaga miliyoni 1.5 bavuye mu bukene guhera mu 2017, Gahunda ya VUP ikaba yarabigizemk uruhare rukomeye.

Madamu Nyinawagaga yagize ati: “Abagenerwabikorwa ntibanezerewe gusa ahubwo biyemeje gukomeza kwikura mu bukene no gufasha abandi kubuvamo.”

Imibare ya LODA igaragaraza ko buri mwaka VUP ifasha abagera kuri miliyoni y’abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa