Abaforomo ntibumva uburyo abagabo bita ku bana kwa muganga mu rugo ntabikozwe
Yanditswe: Friday 06, Feb 2026
Abakora akazi k’ubuforomo n’ububyaza bagaragaje ko nubwo hari intambwe yatewe mu by’uburinganire n’ubwuzuzanye, ariko hakiri ikibazo kuri bamwe mu bagabo batita ku bana babo nyamara babikora mu kazi.
Aba baforomo bagaragaza ko hari abagabo bafite akazi gafitanye isano n’imwe mu mirimo yo mu rugo by’umwihariko ijyanye no kuvura, kandi bakagakora neza nyamara bagera mu rugo ntibabikore.
Ibyo ni bimwe mu byagarutsweho mu mahugurwa y’iminsi ibiri yateguwe n’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza (RNMU) ku ngingo y’Uburinganire n’Ubwuzuzanye muri iyo mirimo.
Ni amahugurwa yabereye i Nyamata mu Karere ka Bugesera ahuriza hamwe abagize komite nyobozi za RNMU mu Ntara y’Amajyepfo na bamwe bo mu Mujyi wa Kigali.
Ugirumuhoza Martine ukorera mu Bitaro bya La Croix du Sud yavuze ko mu buforomo n’ububyaza no mu yindi myuga usanga abagabo bumva ko hari ibyo bakora nk’akazi ariko mu rugo ntibabikore kandi bikenewe.
Ati “Umugabo ashobora kuba akora nko muri serivisi yo kwita ku mpinja kwa muganga kandi aho ni we uba urukarabya, akaruha amata cyangwa amashereka nyina yikamye. Ni we uba urwitaho muri byose ariko yagera iwe mu rugo umwana we akaba adashobora kubimukorera.”
Yongeyeho ko hari n’abakora nk’akazi ko guteka muri restaurent na za hoteli nyamara bagera mu rugo bakaba nta murimo w’igikoni bashobora kwikoza.
Nayebare Naome uzobereye mu mategeko akaba n’impuguke mu buringanire n’ubwuzuzanye watanze ayo mahugurwa, yavuze ko ubumenyi bwo kwita ku bandi abagabo babufite kuko abo kwa muganga n’ahandi usanga ari byo bakora.
Yavuze ko ikibazo kikiri igitutu cyo mu muryango mugari akavuga umugabo akaba yatekereza ko uwamusanga kwa muganga yabyumva kuko ari akazi, ariko mu rugo akaba yasekwa.
Ati “Ibyo bigira ingaruka mu iterambere ry’umuryango mu buryo bw’ubukungu kuko hari icyo urugo ruba ruhomba n’abana ntibatozwe neza imirimo runaka kuko mutabifatanyije.”
Perezida wa RNMU, Gitembagara André yavuze ko guhugura abaforomo n’ababyaza ari ingenzi kuko usanga nubwo abakoramo biganjemo abagore ku kigero cya 65%, ariko abari mu nzego z’ubuyobozi bakiri bake nubwo bagenda biyongera.
Ati “Ni mwanya mwiza wo kureba niba abo bantu hafi 65% bagize iyo myuga yombi bafite umwanya ugaragara mu iterambere ryayo. Uramutse usigaje hafi 65% mu iterambere ry’ikintu runaka ntabwo cyaba kigenda.”
Yongeyeho ko ikindi baba bagamije mu kubahugura ku buringanire n’ubwuzuzanye ari uko abagore bakora ubuforomo n’ububyaza haba ubwo batwarwa n’inshingano cyane nko mu gihe batwite cyangwa bonsa ntibiyiteho uko bikwiye.
Shyaka Désiré ukorera mu Karere ka Nyamagabe akaba umwe mu bagabo bahuguwe, yavuze ko ayo mahugurwa ari ingenzi, ku buryo agiye kwifashisha ubumenyi yungutse mu kwigisha abo ahagarariye ko ari ingenzi kudasiga abagore inyuma.




Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *