skol

Abagabo babiri bafashwe batwaye urumogi barwita imibavu ihumura

Yanditswe: Monday 10, Feb 2025

featured-image

Abagabo babiri bafatiwe mu mujyi wa Kigali bafite igikapu kirimo urumogi bakekwaho kurukura mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, bari barushyize mu gikapu ubundi barenzaho imibavu ‘Perfume’ kugira ngo rutanukira abantu.
Aba bagabo bafashwe bombi bari hagati y’imyaka 20-30 dore ko umukuru afite imyaka 29, undi akaba afite 22, mu mayeri bakoreshaga harimo kuba bashyiraga iki kiyobyabwenge mu gikapu bakarenzaho imibavu ihumura ndetse bakagenda mu mudoka zitwara abantu mu buryo bwa (…)

Abagabo babiri bafatiwe mu mujyi wa Kigali bafite igikapu kirimo urumogi bakekwaho kurukura mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, bari barushyize mu gikapu ubundi barenzaho imibavu ‘Perfume’ kugira ngo rutanukira abantu.

Aba bagabo bafashwe bombi bari hagati y’imyaka 20-30 dore ko umukuru afite imyaka 29, undi akaba afite 22, mu mayeri bakoreshaga harimo kuba bashyiraga iki kiyobyabwenge mu gikapu bakarenzaho imibavu ihumura ndetse bakagenda mu mudoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.

Amwe muri Aya mayeri yo kwitwaza imibavu yabafashaga kuba rutahumurira abantu bari kumwe mu modoka ahubwo benshi bakagira ngo ni imibavu bagiye gucuruza.

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge “ANU” ryafashe aba bagabo bitewe n’amakuru bari bafite ko bajya bambutsa ibiyobyabwenge muri ubu buryo, aba bagabo bafashwe bagiye gufata amapikipiki aberekeza mu murenge wa Jali, aho bari bagiye gukwirakwiza ibi biyobyabwenge.

Abakomeje kwishora mu bikorwa nk’ibi Polisi y’u Rwanda ibagira inama yo gushaka indi mirimo yo kubateza imbere bakirinda kwishora mu bikorwa bibi bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire, yagize ati “Turashishikariza abaturage kureka kwishora mu biyobyabwenge, bagashaka ibindi bakora, kuko ibiyobyabwenge bitihanganirwa muri iki Gihugu cyacu.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa