skol

Abagera kuri 84,8% ntibashakaga ko Abanyarwanda bahunze mbere ya 1990 bataha

Yanditswe: Wednesday 04, Feb 2026

featured-image

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, yerekanye ko abaturage bagera kuri 84,8% batashakaga ko Abanyarwanda bahunze bataha mu gihugu cyabo kubera politiki mbi yari yarabashyizemo urwo rwango.

Yabigarutseho ubwo yaganiraga n’Abasenateri ku bipimo by’ubumwe bw’Abanyarwanda, Ubudaheranwa n’Ubwiyunge byagaragajwe n’Ubushakashatsi bwashyizwe hanze mu 2025.

Ubu bushakashatsi bwerekana uko igipimo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda cyari gihagaze mbere y’umwaka wa 1994.

Yerekanye ko muri Nyakanga 1990, Leta yatangaje Raporo y’iperereza rigamije kumenya uko Abanyarwanda babona imiterere ya politiki mu gihe gishize, muri iki giheno mu gihe kizaza.

Icyo gihe abantu babajijwe hakurikijwe ibyiciro by’umwuga, imyaka, imibereho, igitsina, perefegitura, aho abantu batuye (mu mujyi cyangwa icyaro). Mu rwego rw’imirimo cyangwa imyuga habajijwe abahinzi, abanyeshuri, abarimu, abakozi ba Leta n’abo mu bigo byigenga, abanyapolitiki, abikorera, abanyamadini n’abasirikare. Murumva ko ibyiciro byose bihagarariwe.

Muri ubwo bushakashatsi abagera kuri 91,2% bavugaga ko nta mutekano uhari mu gihe abagera kuri 92,6% bavugaga ko hari amahoro.

Impamvu zashingiweho ni uko 96% bemeje ko mu gihugu hari inzara, 87, 6% bavuga ko ubucamanza bukora nabi ni ukuvuga ko bwarimo ruswa n’abacamanza badashoboye, abantu 89,8% bavuze ko ruswa yahawe intebe mu nzego zose, 61,6% bemeje ko Abanyarwanda “batareshya imberey’amategeko, 11,2% bemeje ko ruswa idashobora gucika, abagera kuri 58,8% nta kwishyira ukizana biri mu gihugu.

Ku kibazo cy’impunzi ari na cyo cyari gihatse ibindi, abaturage 69% bavuze ko “Impunzi zaguma aho ziri zigahabwa ubwenegihugu, 11% bavuga ko abashobora kwitunga bagakora indi mirimo itari iy’ubuhinzi bagaruka mu Rwanda, 10.2% bavuze ko ababishaka bagaruka mu gihe 2.4% babimurira mu bindi bihugu bifite ubutaka.

Muri rusange 84,8% ni abatarashakaga ko Abanyarwanda bahunze bataha mu gihugu cyabo. Babivanaga kuri Politiki ya Leta yari mu mategeko yabuzaga impunzi gutahuka, kwigabiza imitungo yazo.

Abanyarwanda batangiye guhunga igihugu kubera uburyo bicwaga abandi bagahohoterwa bikomeye kubera bari Abatutsi guhera mu 1959.

Hari amabwiriza ya Minisitiri w’Ubucamanza yo mu 1961 yandikiwe abanditsi b’inkiko n’abacamanza ababwira ko umuturage uzazana ikibazo kirebana n’imitungo y’impunzi batagomba kucyandika mu bitabo by’inkiko n’abacamanza abasaba ko ibibazo byinjiye mu nkiko birebana n’imitungo y’impunzi batagomba kurwemera ngo basubize umuntu imitungo ye.

Dr Bizimana Ati “Bwari uburyo bwo kubaca burundu.”

Dr. Bizimana yanagaragaje ko itegeko-teka rya Perezida Kayimbanda ryo mu 1966 ryashimangiraga ibyo Minisitiri w’Ubucamanza yari yategetse, aho ryavugaga ko Abatutsi bahunze igihugu batashoboraga gusubirana imitungo yabo kandi ko kuba barahunze ari bo babyiteye.

Mu 1982 impunzi zari muri Uganda zirukanywe na Obote, zageraga ku 250.000. ariko Leta itangaza ko haje abantu ibihumbi 43. Muri bo yemeraga ko Abanyarwanda 6000 gusa ngo kuko ari bo bari bashoboye kwerekana ikarita y’indangamutu yagaragazaga ko bavuye mu Rwanda abandi batashoboye kuyerekana basubizwa muri Uganda.

Ishyaka ryari ku butegetsi MRND, ryaje gufata icyemezo ku kibazo cy’impunzi cyahoraga kigaruka, ryemeza ko zigomba kuguma aho ziri, ari naho zatangiye kubona ko nta kundi bigomba kugenda biyemeza kwirwanaho bagatahuka ku mbaraga.

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko iyo Politiki yatanyije Abanyarwanda ku buryo buremereye ariko ko itashoboraga kuramba.

Ati “Iyi politiki yatanyije Abanyarwanda ku buryo buremereye, duhereye ku kibazo cy’impunzi gusa, noneho n’abashinyagura bavuga ko FPR Inkotanyi yateye u Rwanda rumeze neza, ntabwo rwari rumeze neza namba.”

Yakomeje ati “Igihugu kibuza abana bacyo uburenganzira ku gihugu, bamwe bakumva ko igihugu ari icyabo bonyine, bakabishyira mu mategeko, ibyo ntibishoboka, ntibishobora no kumara igihe kinini rwose.”

Yakomeje agaragaza ko kubera imiyoborere myiza kuri ubu Ubushakashatsi ku bumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa mu Banyarwanda bwagaragaje ko hamaze guterwa intambwe ikomeye kuko kugeza mu 2025 biri kuri 95,3%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa