Abagize Sena y’u Rwanda bemeje abakomiseri ba komisiyo y’igihugu y’amatora
Yanditswe: Friday 04, Apr 2025

Abagize Sena y’u Rwanda bemeje abakomiseri 8 baherutse kugenwa n’Inama y’Abaminisitiri, ko bajya muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), bakaba barimo 7 bari basanzwemo biyongeraho Habimana Kizito utari usanzwe muri iyo Komisiyo.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Mata 2024, nyuma y’aho Inteko Rusange ya Sena yasesenguye Raporo ya Komisiyo ya Politi n’Imiyoborere muri Sena, isabira abo kuba Abagize Komisiyo ya NEC.
Habimana Kizito wigeze kuba Umunyabanga Nshingabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba akaba yemejwe ku mwanya wa Visi Perezida wa NEC.
Mu bandi bemejwe na Sena y’u Rwanda kuba abakomiseri muri NEC, barimo Oda Gasinzigwa ku mwanya wa Perezida wa NEC, akaba yari asanzwe kuri uwo mwanya kuva mu 2020.
Hemejwe kandi abakomiseri ba NEC, barimo Fortunee Nyiramadirida, Mutimukeye Nicole, Umwari Carine, Semanywa Faustin, Francoise Uwera Kabanda ndetse na Judith Mbabazi.
Abasenateri babemeje bashingiye ku kuba biganjemo abateguye amatora y’Umukuru w’Igihugu kandi yagenze neza, bakaba bizeye neza ko bazashyira mu bikorwa inshingano zabo muri Komisiyo.
Kugira ngo umuntu yemererwe kuba umwe mu bakomiseri ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, agomba kuba ari Umunyarwanda, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0), yakuye muri kaminuza n’amashuri makuru byemewe na Leta. Agomba kuba afite ubunararibonye mu nzego z’imiyoborere ya Leta cyangwa mu z’abikorera.
Mu bindi, asabwa kuba ari indakemwa mu mico no myifatire kandi akaba atarahamijwe ibyaha bya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.
Amategeko ataganya ko kandi agomba kuba atarakatiwe n’inkiko igihano kingana cyangwa kirenze amezi atandatu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *