Urwego Rushinzwe Igorora mu Rwanda (RCS) n’abafanyabikorwa mu nzego z’ubutabera harimo n’Umuryango Ikiraro Nyarwanda giharanira Ubutabera (Rwanda Bridges to Justice, RBJ) bifatanyije n’Imfungwa n’Abagororwa bo mu Igorerero rya Nyarugenge, kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka wa 2025.
Ni igikorwa RCS igaragaza ko kigamije gusangira na bo ibyishimo bikaba bishimangira ko bafite uburenganzira kandi batari bonyine nubwo bari mu Igororero.
Minisiteri y’Ubutabera yasabye ababo bari mu magororero kubaha agaciro bakabasura kuko babifitiye uburenganzira.
Byagarutsweho ku wa Mbere tariki 22 Ukuboza 2025, ubwo inzego z’ubutabera zifatanyaga n’abarimo kugororerwa mu Igororero rya Nyarugenge mu kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka wa 2025.
Abana n’abagore bari mu Igororero bahawe umwihariko wo kuzirikanwa kuko ari bo bahura n’ibibazo cyane.
Wibabara Charity, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubutabera mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ubutabera, asaba abafite ababo bafungiye mu magororero kubasura kuko bibagarurira icyizere n’ihumure.
Ati: “Ibi nabyo bijyanye n’igororwa ryabo, mwabonye ko bijyanye no kwizihirwa, kunezerwa, kubyina ndetse banatugaragariza uburyo bagiye bagororwa.
Byagiye bigaragara ko mu gusura abagabo, iyo bagonganye n’amategeko bakaza mu magororero barasurwa, abagore babo barabasura, abana babo barabasura n’abavandimwe ariko abagore iyo bagonganye n’amategeko abagabo babo ntibabasura kandi wibuke yuko uyu ni umubyeyi w’igihugu.
Ntibakwiye gutabwa ahubwo bakwiye gushyigikirwa kurushaho, imiryango ikabasura ari na wo mwihariko twashatse kubaha uyu munsi.”
Umwe mu bagore bari mu Igororero rya Nyarugenge waganiriye na Imvaho Nshya, yagize ati: “Uyu munsi utugendekeye neza kuko twabonye abantu bavuye mu gihugu baje kutwifuriza Noheli Nziza.
Umwihariko wanjye nk’umubyeyi ugororerwa hano mu Igororero rya Nyarugenge, nishimye kuko umwana wanjye yabonye ibyishimo akaba agiye kubona Noheli, yabonye abantu bo hanze baje kuyimwifuriza.”
Undi na we yabwiye Imvaho Nshya ati: “Iyo tubonye ko igihugu kitwishimiye biradushimisha cyane, cyane cyane iby’akarusho nk’aba bana tuba turi kumwe, abana batoya batarageza igihe cyo gusubizwa mu miryango, biratunezeza.”
Akomeza avuga ko ku munsi mukuru wa Noheli na Bonane baba bameze neza kuko barasenga ndetse bakidagadura. Bishimira ko ubuyobozi bw’Igororero bubaha umwanya wo kwidagadura kandi bakishimira ko umwaka urangiye.
Umuryango RBJ ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutabera n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) batanze ibiribwa n’ibinyobwa ku bagororwa bo mu Igororero rya Nyarugenge mu rwego rwo gusangira iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani isoza umwaka wa 2025.
Mu Igororero rya Nyarugenge harimo imfungwa n’abagororwa 10 624 barimo abagore 1 299 harimo n’abafite abana 114.











Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *