skol

Abahinzi b’ibirayi bagiye kubona imbuto idakenera guterwa umuti

Yanditswe: Tuesday 10, Feb 2026

featured-image

Umuhinzi iyo yateye bikamera, atangira gutera imiti irwanya indwara zibasira ibirayi, cyane cyane iyo bakunze kwita ‘indwara y’imvura’ cyangwa ‘Mildiou’ mu ndimi z’amahanga, iterwa n’agahumyo kitwa ‘Phytophtora infestans’.

Iyo miti abahinzi bayitera nibura inshuro ebyiri mu cyumweru kugeza ibirayi byeze.

Nubwo ubushakashatsi butarasozwa burundu, izo mbuto zongerewe ubudahangarwa zamaze kugeragezwa mu mirima isanzwe, zikaba zaratanze umusaruro mwiza, nk’uko bigarukwaho na Dr Patrick Karangwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe guteza imbere Ubuhinzi buvuguruye muri MINAGRI.

Agira ati “Ubushakashatsi ku mbuto y’ibirayi ifite ubudahangarwa ku ndwara y’imvura bugeze kure. Ni ukuvuga ko ari imbuto itazakenera guterwa imiti ihangana n’iyo ndwara. Ubushakashatsi duherutse gukora, ahahinzwe iyi mbuto nshya, habonetse Toni hagati ya 34-36 kuri Hegitari, mu gihe ku mbuto y’ibirayi isanzwe heze Toni 2-3 kuri Hegitari, aho hombi nta muti wabaga watewemo, ariko imirima yombi iri hamwe kandi ifite imiterere imwe”.

Yungamo ati “Ibi ni ukuri, ni ibintu twakoze bihari ndetse n’abahinzi baza kwirebera, ku buryo bavuga bati kuki mudahita muduha iyi mbuto. Ubushakashatsi rero bugira inzira yabwo kugira ngo bube budadiye, buzasohoke bwizewe. Ni ukuvuga ko tugomba kubanza kumenya niba iyi mbuto ikunze mu Majyepfo, mu Majyaruguru n’ahandi niba na ho ari ko bimeze, tukareba no ku bihembwe by’ihinga, bityo imbuto ikazasohoka tuzi neza ko uyihinze agomba kweza neza”.

Ubusanzwe ku mbuto z’ibirayi zihingwa uyu munsi hirya no hino mu gihugu, zitanga umusaruro uri hagati ya Toni 8-9 kuri Hegitari, bivuze ko umusaruro w’iyo mbuto nshya yongerewe ubudahangarwa wikubye inshuro eshatu uw’izisanzwe.

Uko iyo mbuto izaboneka n’ibijyanye n’ibiciro

Dr Athanase Nduwumuremyi, Umushakashatsi muri RAB, avuga ko iyo mbuto nimara gusohoka, izagera ku baturage nk’uko bizanzwe bigenda ku zindi.

Ati “Ubushakashatsi niburangira, imbuto izahabwa abatubuzi b’imbuto nziza nk’uko bisanzwe, hanyuma ibone igere ku bahinzi. Abafite impungenge ku biciro by’iyo mbuto nshya bahumure, izajya igurishwa kimwe n’izisanzwe, kandi nibanahinga izerera igihe kimwe n’izisanzwe, ni ukuvuga niba ari amezi atatu cyangwa atatu n’igice ku mbuto zisanzwe, no kuri iyi nshya ni kimwe”.

Akomeza avuga ko umuhinzi uzatera izi mbuto azabyungukiramo cyane, kuko azashora bike agasarura byinshi.

Imbuto z’ibirayi zageragejwe

Ku wa Gatanu tariki 6 Gashyantare 2026, mu Karere ka Musanze habaye igikorwa cyo gusarura ahakorewe igerageza ry’imbuto ya Victoria na Kungahara, ni imbuto zahozeho ariko zitari zigitanga umusaruro, ariko ubu zikaba zarongerewe ubudahangarwa, ku buryo aho basaruye zatanze Toni 35 kuri Hegitari, kandi zitarigeze ziterwa umuti.

Ahandi hageragerejwe izi mbuto ni kuri Station ya RAB ya Tamira mu Karere ka Rubavu, Nyamagabe na Rwerere mu Karere ka Burera, aha hose izi mbuto zikaba zaragaragaje umusaruro uri hejuru.

Umwe mu batubuzi b’imbuto nziza wo mu Karere ka Burera witabiriye iki gikorwa, Semarembo Félicien, yishimiye cyane umusaruro yabonye, cyane cyane ku mbuto ya Victoria.

Yagize ati “Ibi bintu byanshimishije cyane. Kera nahingaga imbuto y’ibirayi ya Victoria, ariko nari narayiretse kubera ko yari isigaye irwara cyane ntitange umusaruro. Kongera kuyibona uyu munsi rero imeze neza, itanga umusaruro mwinshi kandi mwiza, byandenze”.

Uretse ibirayi, mu izindi mbuto na zo ubushakashatsi bugeze kure ni imyumbati n’ibigori, nka bimwe mu bihingwa ngandurarugo by’ingenzi mu Rwanda.

Dr. Patrick Karangwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa