Abakozi 13 bo mu rwego rw’ubucamanza bahanwe kubera ruswa umwaka ushize
Yanditswe: Monday 09, Feb 2026
Abakozi 13 bo mu rwego rw’ubucamanza bahaniwe ruswa mu mwaka wa 2024-2025. Mu myaka 20 ishize (kuva mu mwaka wa 2005 kugera mu mwaka ushize wa 2005) abakozi 57 barirukanywe kubera ruswa
Muri bo harimo abacamanza, abanditsi, n’abandi mu byiciro bagera ku baturage.
Iyi ni imibare yatangajwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Hon. Mukantaganzwa Domitilla, ubwo yatangizaga Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko kuri uyu wa Mbere tariki 9 Gashyantare 2026.
Hon Mukantaganzwa, yagize ati “Iyi ni imibare igaragaza ko ruswa itihanganirwa, ariko si na ruswa gusa, ahubwo imyitwarire yose itari myiza ntiyihanganirwa.”
Yibukije abagana inkiko ko ubutabera ari uburenganzira bwabo ko butagurwa.
Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko kirizihizwa ku nshuro ya 16 ku nsanganyamatsiko igira iti “Serivisi mbi ni icyuho cya ruswa.”
Kiba mu cyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa Gashyantare buri mwaka.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *