skol
fortebet

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Tuesday 02, Jun 2026

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Sponsored Ad

skol

Abamotari bakoresha moto z’amashanyarazi za Spiro bavuga ko bateri zibagora kubona, bigatuma akazi gahungabana.

Bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto z’amashanyarazi za Spiro batangaza ko bafite ikibazo cyo gutinda kubona bateri zisimbura izashizemo umuriro. Bavuga ko iyo bageze kuri sitasiyo zo kuzihindurizaho basabwa gutegereza igihe kirenga amasaha abiri, kandi rimwe na rimwe bakazihabwa zitaruzura neza, ibintu bavuga ko bigabanya umusaruro w’akazi kabo.

Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje guteza imbere ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, aba bamotari bavuga ko hari imbogamizi zikigaragara mu mikorere y’iyi serivisi. Bemeza ko gutegereza igihe kirekire kuri sitasiyo no kubona bateri zitaruzuye bituma batakaza amasaha y’akazi kandi ntibabone amafaranga bari basanzwe binjiza.

Harerimana Innocent yavuze ko muri iyi minsi kubona bateri byabaye ikibazo gikomeye. Yagize ati, iyo ageze kuri sitasiyo ashobora gutegereza amasaha agera kuri abiri n’igice ategereje ko bateri zishyirwa ku muriro. Yongeraho ko kubera umubare munini w’abazikeneye, hari igihe bateri zikurwaho zitaragera ku rugero rwuzuye rw’umuriro kugira ngo zihabwe abandi bari bategereje, bigatuma abazifashe badashobora gukora neza.

Undi mumotari, Harerimana Emmanuel, yavuze ko na we ahura n’iki kibazo, akavuga ko ashobora kumara amasaha menshi ategereje bateri ariko agahabwa ituzuye, ibintu bikomeza kumugiraho ingaruka mu kazi ke ka buri munsi.

Aba bamotari bavuga ko iki kibazo cyatumye ubucuruzi bwabo bugabanuka cyane, ku buryo bamwe bavuga ko batakibasha kubona amafaranga ahagije yo gutunga imiryango yabo cyangwa kwishyura amafaranga ya buri munsi baha ba nyiri moto.

Harerimana Innocent yavuze ko amafaranga yinjizaga mbere atakiyabona, mu gihe Ndahimana Emmanuel we yavuze ko kubona amafaranga yo kwishyura nyiri moto no kwita ku muryango byabaye ingorabahizi kubera igihe kinini amarira ategereje bateri.

Twahirwa Wilson na we yasabye inzego zibishinzwe kugira icyo zikora vuba kugira ngo iki kibazo gikemuke, avuga ko abakoresha izi moto bari gukomeza guhomba kandi barashoye amafaranga menshi muri uyu mwuga.

Ku ruhande rwa Spiro, ubuyobozi bw’iyi sosiyete bwemera ko hari sitasiyo zimwe na zimwe zifite ikibazo cy’umubyigano mwinshi, cyane cyane mu masaha y’akazi. Emmanuel Aremoh, ushinzwe ubucuruzi muri Spiro, yavuze ko ikibazo giterwa ahanini n’ubwiyongere bw’abakoresha moto z’amashanyarazi.

Yasobanuye ko hari ingamba zashyizweho zo kunoza serivisi, zirimo kongera umubare wa bateri ziboneka kuri sitasiyo, gufungura izindi sitasiyo nshya hirya no hino, no gukorana n’inzego zitandukanye mu kongera ubushobozi bw’amashanyarazi akoreshwa kuri izo sitasiyo.

Spiro ivuga ko izi gahunda zigamije kugabanya igihe abakiliya bategereza no kuzamura ireme rya serivisi bahabwa, kugira ngo ibibazo biri kugaragara bikemuke mu buryo burambye.

Nubwo ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi rifatwa nk’intambwe ikomeye mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere no kurengera ibidukikije, abakoresha ibi binyabiziga bagaragaza ko hakenewe kongerwa ibikorwa remezo kugira ngo serivisi zijyane n’umuvuduko w’ubwiyongere bw’ababikoresha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa