skol

Abantu 1874 bafunguwe by’agateganyo, ibigo bimwe bihabwa abayobozi bashya- Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri

Yanditswe: Wednesday 04, Mar 2026

featured-image

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Werurwe 2026 iyobowe na Perezida Kagame yemeje Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ku bantu 1874 bakatiwe n’inkiko.

Iyi nama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, yemeje Iteka rya Perezida rigenga Ikigo gishinzwe Amashuri Makuru, ndetse hashyirwaho abayobozi bashya mu bigo bimwe.

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri

Ku wa Gatatu, tariki ya 4 Werurwe 2026, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul.

 Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

Umushinga w’itegeko ngenga rigenga amatora.

Umushinga w’itegeko rigenga Komisiyo y’lgihugu y’Uburenganzira bwa Muntu.

Umushinga w’itegeko ryerekeye ubucuruzi bw’umutungo koranabuhanga.

Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu ivugururwa ry’Amasezerano y’inguzanyo yo ku wa 10 Ukuboza 2020, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’lkigega Mpuzamahanga kigamije Guteza Imbere Ubuhinzi, yerekeye n’inguzanyo z’inyongera, iya mbere n’iya kabiri, zigenewe gahunda y’ubufatanye bugamije gushyiraho amasoko rusange ahamye y’amatungo magufi, yashyiriweho umukono i Kigali, ku wa 24 Gashyantare 2026.

Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu ivugururwa ry’Amasezerano y’inguzanyo yo ku wa 17 Ukuboza 2021, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’lkigega Mpuzamahanga kigamije Guteza Imbere Ubuhinzi, yerekeye n’inguzanyo z’inyongera, iya mbere n’iya kabiri, zigenewe umushinga wo kuhira no gucunga neza ibishanga bya Kayonza-icyiciro cya 2, yashyiriweho umukono i Kigali, ku wa 24 Gashyantare 2026.

 Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ku bantu 1874 bakatiwe n’inkiko.

Iteka rya Minisitiri ryerekeye uburyo bw’imicungire y’imari n’umutungo bya Leta.

Iteka rya Perezida rigenga Ikigo gishinzwe Amashuri Makuru.

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo y’lkigo gishinzwe Amashuri Makuru.

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi b’Urwego rushinzwe Ubutasi ku Mari.

Iteka rya Minisitiri ryerekeye umutungo bwite mu by’inganda, ingano y’ingwate itangwa ku ihagarikwa ry’ibicuruzwa bikekwaho kuba ibyiganano, n’amafaranga yishyurwa kuri serivisi zerekeye umutungo bwite mu by’ubwenge.

Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bw’ikusanya n’isaranganya ry’ibihembo n’ibindi byavuye mu gukoresha ibikomoka ku bihangano, uburenganzira bw’abahanzi, n’uburenganzira bushamikiyeho.

 Inama y’Abaminisitiri yemeje politiki, ingamba na porogaramu zikurikira:

Politiki yo gukumira no guhana iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi.

Itangwa ry’impushya zo gucukura amabuye y’agaciro na kariyeri.

Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Planner Corretora de Valores S.A yerekeye itizwa ry’ubutaka bwa Leta kugira ngo bukorerweho ibikorwa byerekeye uruganda rw’inyama z’inka mu rwuri rwa Gako mu Karere ka Bugesera.

Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Bauhaus International Rwanda Ltd yerekeye guteza imbere imiturire.

Ikodeshwa ry’ubutaka bwa Leta, buri mu mutungo bwite, kugira ngo bukorerweho ibikorwa by’ishoramari na Kivu Waterfront Limited.

 Inama y’Abaminisitiri yemeje abasabiwe guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda bakurikira:

Bwana Henrik Nilsson, Ambasaderi wa Suwede mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

Bwana Tinyiko George Hlungwane, Ambasaderi wa Repubulika ya Afurika y’Epfo mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

Bwana Juan Humberto Macías Pino, Ambasaderi wa Repubulika ya Cuba mu Rwanda, afite icyicaro i Kampala.

 Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi bakurikira:

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) – Inama y’Ubuyobozi

Bwana Mukete Diko Jacob, Ugize Inama y’Ubuyobozi

Madamu Dushimire Alice, Ugize Inama y’Ubuyobozi

Bwana Nsengumuremyi Cyridion, Ugize Inama y’Ubuyobozi

Madamu Nabaasa Judith, Ugize Inama y’Ubuyobozi

Bwana Mwizerwa Jean Claude, Ugize Inama y’Ubuyobozi

Dr. Batamuliza Jennifer, Ugize Inama y’Ubuyobozi

Madamu Muhongerwa K Judith, Ugize Inama y’Ubuyobozi

Inama y’Ubujurire ku mpunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi

Madamu Mukabagwiza Edda, Perezida

Bwana Rusanganwa Jean Damascène, Perezida

Madamu Mukanyundo Patricie, Ugize Inama y’Ubujurire

Madamu Nyirinkwaya Immaculée, Ugize Inama y’Ubujurire

Bwana Rudasingwa Joseph, Ugize Inama y’Ubujurire

Bwana Mukama Augustin, Ugize Inama y’Ubujurire

Bwana Ndabirora Kalinda Jean Damascène, Umwanditsi

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’lgihugu (MINALOC)

Bwana Ingabire Jean Claude, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi, Ikurikirana n’Isuzumabikorwa

Madamu Mukobwa Justine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’lgihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD)

Madamu Uwimanimpaye Jeanne d’Arc, Umuhuzabikorwa w’lkigo Ngororamuco cya Gitagata

Bwana Bizimana Servilien, Umuhuzabikorwa w’lkigo Ngororamuco cya Ngarama

Minisiteri y’lbidukikije (MoE)

Dr. Biraro Mireille, Umubitsi w’Impapurompamo z’Ubutaka

Bwana Twizeyeyezu Jean Pierre, Umubitsi w’Impapurompamo z’Ubutaka

Bwana Uwayisenga Vedaste, Umubitsi w’Impapurompamo z’Ubutaka

Madamu Kanyamugenge Akimana Adeline, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubugenzuzi mu Kigo cy’lgihugu gishinzwe Ubutaka

Urwego rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB)

Bwana Uwiduhaye Jean d’Amour, Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubushakashatsi bwa bwa Mine, Peteroli na Gazi

Madamu Umuhorakeye Alice, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubucukuzi

Bwana Maniragaba Ephrem, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubushakashatsi bw’amabuye y’agaciro

Madamu Kantengwa Catherine, Umuyobozi w’ishami rishinzwe gutanga impushya n’ikoranabuhanga

 Mu bindi

Minisitiri w’Uburinganire n’lterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ibi bikurikira:

Ku itariki ya 8 Werurwe 2026 hazizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.

Kuva ku itariki ya 9 kugeza ku ya 19 Werurwe 2026, u Rwanda ruzitabira Inama Ngarukamwaka ya 70 ya Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe gusuzuma uko ihame ry’Uburinganire n’lterambere ry’abagore bihagaze mu bihugu binyamuryango.

Minisitiri w’Ingabo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri gahunda y’ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, bizatangizwa ku itariki ya 9 Werurwe 2026, bikazamara amezi 3. lyi gahunda ngarukamwaka ikorwa ku bufatanye bw’inzego z’umutekano, ubuyobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage.

Minisitiri w’lkoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 2 kugeza ku ya 6 Kamena 2026, u Rwanda ruzakira Inama Mpuzamahanga ku Mihindagurikire y’lkirere itegurwa n’Umuryango Mpuzamahanga witwa International Astronautical Federation (IAF).

Inama y’Abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’agateganyo ry’abantu 1874

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa