skol
fortebet

Abantu 68 batawe muri yombi bari gusengera munsi y’urutare harimo n’abanyeshuri bitegura ikizamini cya Leta

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Saturday 06, Jun 2026

Abantu 68 batawe muri yombi bari gusengera munsi y'urutare harimo n'abanyeshuri bitegura ikizamini cya Leta

Sponsored Ad

skol

Ku wa Gatanu, tariki ya 5 Kamena 2026, abantu 68 bakomoka mu turere dutandukanye bafatiwe mu bikorwa byo gusengera ahantu hatemewe mu Karere ka Rwamagana, harimo n’ahantu Leta yari yarafunze ndetse igashyiraho beton kugira ngo hatongera gukoreshwa.

Muri abo, abantu 46 bafatiwe mu Murenge wa Kigabiro, Akagari ka Cyanya, aho bari bateraniye mu ishyamba rizwi n’abarisengeramo ku izina rya “Senga usubizwe”. Muri iri tsinda harimo abagabo 12 n’abagore 34, barimo abagore 10 bonsa. Harimo kandi abanyeshuri 10 biteguraga ibizamini bya Leta, bavuga ko baretse ishuri kugira ngo bajye gusenga basaba Imana kuzabafasha gutsinda neza.

Abandi bantu 22 bafatiwe mu Murenge wa Gahengeri, Akagari ka Kagezi, ahazwi nk’urutare rwa Samatare. Aha hantu Leta yari yarafunze ndetse ishyiraho beton kugira ngo hirindwe impanuka, ariko bamwe mu bahasengeraga bakuyeho iyo beton binjira imbere. Muri bo harimo abagore batanu bonsaga.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kagabo Rwamunono Richards, yavuze ko abafashwe bari baturutse ahantu hatandukanye, nubwo benshi ari abo muri Rwamagana. Hari kandi abaturutse mu turere twa Kayonza, Nyagatare na Gatsibo.

Yasobanuye ko aho basengeraga atari ahantu hemewe, kuko harimo ishyamba n’ahantu h’urutare bishobora guteza ibyago ku buzima bw’abantu. Yongeyeho ko biteye impungenge kuba hari abantu bahitamo gusengera ahantu nk’aho kandi hari insengero zemewe.

Ubuyobozi bwagaragaje kandi ko bamwe muri aba baturage batubahirije amabwiriza ya Leta, kuko bangije ibikorwa remezo byari byarubatswe kugira ngo bifunge ubuvumo bwa Samatare. Bivugwa ko Leta yari yarakoresheje amafaranga arenga miliyoni 3 Frw mu kuhashyira uburyo bwo kurinda abaturage impanuka.

Visi Meya Kagabo yavuze ko gusenga bitagomba gukorerwa mu buvumo, mu mashyamba cyangwa ahandi hashobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga. Yasabye abaturage gukoresha insengero zemewe n’amategeko igihe bashaka gusenga.

Abafashwe bajyanywe mu bikorwa byo kuganirizwa no kwigishwa ku mategeko n’amabwiriza agenga ibikorwa by’amadini. Ubuyobozi bwatangaje ko hashobora no kurebwa uburyo bwo kubaryozwa ibyangiritse ku bikorwaremezo byari byarashyizweho, ndetse bamwe bagashinjwa kutubahiriza ibyemezo by’ubuyobozi no gushishikariza abandi kubirengaho.

Iki kibazo kibaye mu gihe Leta yari yarafashe ingamba zo gufunga ubuvumo bumwe na bumwe nyuma y’impungenge z’ubuzima rusange. Mu mwaka wa 2024, ubwo hadukaga indwara ya Marburg mu Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umurwayi wa mbere yari yaranduye iyo ndwara ayikuye ku ducurama twari mu kirombe kiri hafi ya Kigali.

Nyuma y’icyo gihe, ahantu henshi harimo ubuvumo hatangiye gushyirwaho ibikorwa byo kubufunga no kuburinda. Mu rutare rwa Samatare ho hakoreshejwe amafaranga asaga miliyoni 3,3 Frw mu kuhubakira no kuhafunga, ariko bamwe muri aba baturage bongeye kuhasenya kugira ngo bahakoreshe ibikorwa byo gusenga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa