skol
fortebet

Abantu bafite ubumuga mu Rwanda barasaga ibihumbi 560

Yanditswe: Friday 06, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’Abantu Bafite Ubumuga (NCPD) bwatangaje ko mu mibare y’ibanze y’ubushakashatsi ku bantu bafite ubumuga yagaragaje ko mu Rwanda habarurwa abangana na 562 184.

Sponsored Ad

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga (NCPD) Ndayisaba Emmanuel, yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Kamena 2025, mu Nama Rusange isanzwe ya NCPD ku rwego rw’Igihugu.

Yashimangiye ko ubu inzego zibishinzwe zirimo kunonosora ayo makuru ku buryo mu minsi ya vuba azatangazwa ku buryo bwo burundu.

Yagize ati: “Twakusanyije amakuru, ubu turimo kuyasuzuma uko ateye, niba hari ibyo twakosoramo. Turimo kubikora dufatanyije n’Uturere aho tubonye bidasobanutse tukababwira bakabikosora.

Imibare y’ibanze itwereka ko abantu twabaruye basaga ibihumbi 562 muri rusange. Ubu turimo kunonosora, mu minsi mikeya ukwezi kwa 6 kujya gushira tuzaba twatangaje iyo mibare ku mugaragaro.”

Muro abo 562 184 bafite ubumuga, abantu 250 563 bangana na 44,5% ni ab’igitsina gabo, ab’igitsina gore ni 310 838 bangana na 55,2%, mu gihe abaganga na 783 bangana na 0,3% nta makuru ahagije ku mibereho yabo yamenyekanye.

Ndayisaba yabwiye itangazamakuru ko nyuma yo kumenya uko imibereho y’abafite ubumuga ihagaze, bizakuraho imbogambizi zagoraga ushaka kubafasha mu iterambere.

Yagize ati: “Byagoranaga kumenya ngo ndashaka gufasha ariko ndajya mu kihe cyiciro, ubundi akenshi abantu bafite ubumuga ugiye kubafasha wakarebye ahari ibibazo. Kuba rero abantu batabibonaga mu buryo bumwe byagoranaga.”

Yashimangiye ko mu gihe iyi mibare ya yanyo izaba yamaze gushyirwa ahagaragara izashyirwa muri sisitemu y’ikoranabuhanga ku buryo ushaka kubagenera inkunga bizajya bimworohera.

Muri iyi mibare byagaragajwe ko mu Rwanda abantu bafite ubumuga 145 362 bangana na 25,8% bafite akazi, naho 317.360 bangana na 56,4% nta kazi bafite. Ni mu gihe 99.462 bangana na 17,7% nta makuru yabo ahagije yamenyekanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa