Ikirombe gicukurwamo amabuye yo kubaka mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, cyagwiriye abantu bari hagati y’umunani n’icumi. Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, inzego z’umutekano n’abaturage batangiye kugerageza kubakuramo.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Nyakanga 2026 mu Mudugudu wa Nyamabuye mu Kagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama, Rwasa Patrick, yabwiye ikinyamakuru IGIHE ati ” Batubwiye ko ari hagati y’abantu umunani n’icumi ngo nibo bari barimo bari gucukura. Ikirombe rero bose cyabagwiriye, turi gukora ibishoboka byose ngo turebe ko twabakuramo nubwo tutizeye ko baba bakiri bazima dukurikije n’umwanya uciyeho.”
Kugeza ahagana Saa munani, imashini imwe ni yo yari imaze kugera kuri iki kirombe kugira ngo ifashe mu gushakisha aba bantu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *