skol
fortebet

Abanyamahanga barezwe urugomo i Musanze birukanwe ku butaka bw’’u Rwanda

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Thursday 11, Jun 2026

Abanyamahanga barezwe urugomo i Musanze birukanwe ku butaka bw''u Rwanda

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’inkuru y’urugomo rw’abanyeshuri b’abanyamahanga bigaga muri Kaminuza ya INES Ruhengeri i Musanze, abakekwagaho uruhare muri urwo rugomo basubijwe iwabo.

Mu minsi ishize, mu Karere ka Musanze, humvikanye abatwara abantu n’ibintu kuri moto bavuga ko babangamiwe n’abanyamahanga babakorera urugomo.

Bivugwa ko aba banyeshuri bakomoka muri Sudani bagiye bakora ibikorwa by’urugomo byinshi, birimo kwirara mu mihanda bafite ibyuma n’imihoro, bakubita abamotari iyo babishyuzaga amafaranga y’urugendo.

B&B Kigali FM yatangaje ko, nyuma y’iperereza ryakozwe n’inzego zibishinzwe kuri iki kibazo cyo muri iyo Kaminuza, abanyamahanga umunani bagaragaye muri uru rugomo bahise birukanwa ku butaka bw’u Rwanda basubizwa iwabo.

Yakomeje ivuga ko abasubijwe iwabo ari abo bita ‘Ibihazi’, bagaragaye kenshi muri ibi bikorwa by’urugomo.

Ubwo abaturage b’i Musanze bavugaga ko iyo bareze abo banyamahanga mu nzego zitandukanye ntacyo babikoraho, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko.

ACP Rutikanga yongeyeho ko iyo umuyobozi atabashije gukemura ikibazo yagejejweho, byaba intege nke ze ku giti cye aho kuba intege nke z’inzego z’umutekano.

Ahandi higeze kumvikana urugomo rw’abanyeshuri b’abanyamahanga ni mu Murenge wa Gisozi, aho Abanya-Sudani bakunze kwibasira abamotari bahakorera.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko mu mezi 12 ya 2025, abanyamahanga 64 basubijwe iwabo kubera ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, mu gihe abarenga 240 bashyikirijwe inzego z’ubutabera bakekwaho ibyaha bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa