Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu murenge wa Nyakabanda barishimira ibikorwa by’indashyikirwa bagezeho.
Yanditswe: Sunday 15, Mar 2026
Kuri uyu wa 15 Werurwe 2026, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu murenge wa Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge, bakoze inteko rusange yabahuje nk’abanyamuryango bishimira ibyo bamaze kugeraho.
Mu nteko rusange yahuje abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu murenge wa Nyakabanda bishimiye ibikorwa by’indashyikirwa bamaze kugeraho kandi byibanda ku mibereho myiza y’abanyamuryango muri uyu murenge.
Bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa bamaze kugeraho , babashije kwiyubakira Urwibutso rwanditseho amazina y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bo mu murenge wa Nyakabanda, babashije kurwanya igwingira mu bana, kwikorera imihanda y’imigenderano ndetse bakaba baranabashije kwishyirira amatara ku mihanda yo gucunga umutekano, ndetse na Camera z’umutekano, kandi ibi byose bikaba byaravuye mu bushobozi bw’abanyamuryango ubwabo ntahandi bakuye inkunga.
Uwimana Rachel, Umuyobozi w’umuryango FPR-Inkotanyi [Chairperson] mu murenge wa Nyakabanda, yavuze ko bishimira ibikorwa byinshi byakozwe n’abanyamuryango ku giti cyabo, cyane igikorwa bakoze cyo kwiyubakira urwibutso kuko rwari rukenewe muri uyu murenge ndetse kandi avuga ko byafashije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, kubona aho bibukira ababo bishwe muri Jenoside ndetse n’abakiri bato bakaba bazajya bahigira amateka yaranze igihugu.
Yagize ati: "Abanyamuryango babashije kwiyubakira ruriya Rwibutso rwanditseho amazina y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994 bo mu murenge wa Nyakabanda, ni igikorwa cyashimishije abantu kuko byari bimaze imyaka 30 byarananiranye ariko rukaba rwarubatse n’imbaraga z’abanyamuryango gusa ntayindi nkunga. Ibyo rero, ni ubutumwa bwiza bwo kurwanya Jenoside, kuko byonyine no kurureba bituma wibuka icyabaye ikindi kandi n’abana babasha kuhigira amateka bityo nabo bakabasha gusobanukirwa."
Rachel yakomeje avuga ko n’ubwo bishimira ibikorwa bamaze kugeraho, bagifite imbogamizi y’abantu bagifite imyumvire iri hasi mu kwifatanya n’abandi muri ibyo bikorwa by’ubwitange byo kwiteza imbere, bikaba bibasaba gukora ubukangurambaga burimo imbaraga nyinshi kugirango umuntu yumveko agomba gufatanya n’abandi.
Muri iyi Nteko y’umuryango FPR-Inkotanyi mu murenge wa Nyakabanda, bamwe mu banyamuryango bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bahawe ibihembo by’ishimwe banasabwa gukomeza kwitangira umuryango nk’uko basanzwe babikora. Abanyamuryango bose nabo bagenewe igihembo cy’ishimwe, cyahawe Perezida w’anjyanama mu izina ryabo bose, ndetse banaboneyeho umwanya wo gushyikiriza amakipe akina umupira w’amaguru imyambaro yo kujya bakinana kugirango n’urubyiruko rubashe kwibona muri gahunda z’umuryango.
Mu gusoza iyi Nteko rusange, abanyamuryango bahawe ubutumwa bubibutsa ko hagiye gukurikiraho igihe cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi 1994, bakaba basabwe kuzarangwa n’imyitwarire myiza izira ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’imvugo zibiba inzangano.










Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *