skol
fortebet

Abanyarwanda bari barafashwe bugwate na FDLR basabwe kwitandukanya n’ivanguramoko

Yanditswe: Wednesday 21, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Gen Maj (Rtd) Albert Murasira yagaragarije Abanyarwanda batahutse nyuma y’imyaka myinshi barafashwe bugwate n’umutwe wa FDLR ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari bwo bwatumye u Rwanda rutera imbere, abasaba kwitandukanya n’ivangura ry’amoko bakayoboka umurongo w’igihugu.

Sponsored Ad

Yabivugiye mu Nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi ku wa 20 Gicurasi 2025, ubwo yaganiraga n’Abanyarwanda barenga 800 batahutse, bagahita bajyanwa muri iyi nkambi.

Ni ibiganiro byitabiriwe n’abayobozi barimo Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco n’umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara, Emmanuel Hatari.

Minisitiri Murasira yabwiye Abanyarwanda batashye ko u Rwanda rwahindutse mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, umutekano n’imibereho y’abaturage.

Ati "Ubu nta ndangamuntu iriho amoko ikibaho, nta nubwo umuyobozi aba akeneye kumenya ubwoko bwawe, abantu bose bafite amahirwe angana".

Rtd Murasira yibukije aba Banyarwanda ko bimwe bya kera aho umwana w’Umututsi yatsindaga Leta ikamwima ishuri rigahabwa umwana wa Burugumesitiri bitakibaho.

Ati "Murumva iyo myumvire ukuntu yari imeze. Ibyo byararangiye muzabona umwanya bazabibigisha muri iyi minsi".

Yabasabye ko ubwo bazaba bavuye muri iyi nkambi bazakura amaboko mu mifuka bagakora bakiteza imbere kuko u Rwanda rutekanye atari nk’aho bari bari muri Congo aho bakoraga inyeshyamba zikabasahura.

Ati "Aba bayobozi bose baje kubereka ko mwaje mwisanga".

Uwizeyimana Vestine w’imyaka 30 uri mu batashye, yavuze ko yishimiye uko yakiriwe.

Ati "Twashimye ukuntu batwakiriye neza. Batugaburiye, twaraye neza, nta masasu twumvise. Ikibazo mfite ni uko nta nzu yo kubamo mfite ariko nkurikije uko batwakiriye neza mfite icyizere ko Leta izamfasha nkabona inzu mbanamo n’abana banjye".

Biteganyijwe ko muri iyi nkambi bazahamara ibyumweru bibiri, nyuma bakoherezwa mu turere bavukamo.

Nibava muri iyi nkambi bazahabwa ibibatunga by’amezi atatu, ibikoresho by’isuku n’amafaranga yo gutangira ubuzima.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa