skol

Abanyeshuri ba Kaminuza ya London beretswe ko u Rwanda rudaheza abahoze ari abarwanyi ba FDLR

Yanditswe: Sunday 29, Mar 2026

featured-image

Abanyeshuri 28 biga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, baherekejwe n’abarimu babo baturutse muri Kaminuza ya SOAS–University of London mu Bwongereza, basuye Ikigo cya Mutobo gitorezwamo abahoze ari abarwanyi, mu Karere ka Musanze.

Ni uruzinduko rwari rugamije gusobanukirwa imiterere y’ ibibazo byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari by’umwihariko uburyo u Rwanda rwakira abahoze muri FDLR mu mashyamba ya Congo iyo batahutse, n’ uburyo bigishwa bagafashwa kwinjira mu buzima busanzwe kubana n’abandi baturage.

Bakigera i Mutobo, bakiriwe na Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abari Abasirikare (RDRC), Maj Gen (Rtd) Jacques Nziza, wabasobanuriye inshingano za Komisiyo n’ibikorwa ikomeje gukora mu gufasha abahoze muri FDLR muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gusubira mu buzima busanzwe.

Nyuma abanyeshuri bagiranye ibiganiro n’abahoze mu mutwe wa FDLR batahutse vuba, babagejejeho ubuhamya bw’ubuzima banyuzemo mu mashyamba ya Congo n’icyemezo bafashe cyo gutaha mu Rwanda nyuma y’imyaka myinshi bigishwa ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu izina ry’itsinda, Prof. Phil Clark yashimiye imirimo ya Komisiyo agira ati “abakozi n’abanyeshuri ba SOAS, Kaminuza ya London, turashimira amahirwe twahawe yo kumenya byinshi ku murimo w’ingenzi mukora muri iki gihe gikomeye ku karere. Tubifurije gukomeza guteza imbere amahoro n’ubwiyunge, no gufasha abahoze ari abarwanyi kubaka ubuzima bushya bufite icyerekezo cyiza.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa