skol
fortebet

Abanzi bacu turabahendahenda: Perezida Kagame

Yanditswe: Monday 22, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yagaragaje u Rwanda nk’igihugu giharanira kubana neza na buri wese, ku buryo cyinginga ndetse kinanahendahenda abanzi bacyo kugira ngo babane neza.

Sponsored Ad

Umukuru w’Igihugu yabitangaje ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 21 Nyakanga, ubwo yari muri Kigali Convention Center aho yashimiriye abagize uruhare mu bikorwa bye byo kwiyamamaza mu matora aherutse.

Ni ibikorwa byasize yegukanye intsinzi nyuma yo kugira amajwi asaga 99%.

Perezida Kagame mu ijambo rye yavuze ko u Rwanda cyo kimwe n’ibindi bihugu byose rugira incuti yemwe zinarufasha kugera kuri byinshi.

Ati: "Dufite incuti rwose. Rero duhereye ku mbaraga zacu dufatanyije n’incuti, ibyo tugeraho ntibigira uko bingana".

Umukuru w’Igihugu icyakora yavuze ko n’ubwo u Rwanda rufite incuti runagira n’abanzi, ibyo ashingiraho avuga ko abarutuye batagomba kwirara.

Perezida Paul Kagame kandi yagaragaje ko mu mwihariko w’u Rwanda harimo no guhendahenda abanzi barwo ngo babane neza.

Yagize ati: "Abashaka ko dukorana neza rwose tubabera incuti, bakabimenya ko iyo batwizeye ntawe dutenguha. Ari abanzi na bo turabahendahenda. Turabinginga tukabingingira kugira ngo tubane, dukorane. Gusa iyo banze bakumva ko bagomba kuba abanzi, na bwo ntabwo twitenguha, ntabwo tubatenguha, tumenya ko turi abanzi koko".

Perezida Kagame yashimangiye ko mu muco na Philosophy bya RPF harimo ko mu gihe cyose umwanzi w’u Rwanda arwendereje na rwo rutazahwema kwirwanaho.

source ; bwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa