Mu ijoro ryo ku wa 15 Nyakanga 2026, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwakiriye itsinda ry’abapolisi bavuye mu butumwa bwo kubugabunga amahoro muri Centrafrique. Babisikanye na bagenzi babo bagiye kubasimbura.
Ni igikorwa cyitabiriwe na CP Yahaya Kamunuga, wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda. Itsinda ryakiriwe ryari riyobowe na SSP Jean D’Amour Ndagijimana, aho ryari rimaze umwaka muri Centrafrique.
Basimbuwe n’irindi tsinda ry’abapolisi ryahagurutse i Kigali mu gitondo cyo ku wa Gatatu, riyobowe na SSP Emmanuel Busasa, na ryo rikaba rizamara umwaka muri Centrafrique mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.
Iri tsinda ryagiye muri Centrafrique ryari riherutse guhabwa impanuro n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye.
IGP Namuhoranye yabasabye kuzakomeza kubaka izina ry’u Rwanda bakora neza, barangwa n’ubunyamwuga kugira ngo barusheho kuzamura ibendera ryarwo ku isi hose.
Ati “Mugiye ahantu dufite impamvu nyinshi zo kujyayo, isi yose iziko igihugu cyacu kiza ku isonga mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano by’umwihariko abaturage b’abasivili barimo ababa mu nkambi z’abavanywe mu byabo n’ibindi bikorwa bitandukanye bikorerwa muri ubwo butumwa. Murasabwa rero kuzahagararira u Rwanda neza murushaho kuruhesha ishema mu ruhando mpuzamahanga.”
Yababwiye ko ibyo bagenzi babo bababanjirije bakoze kandi byiza bitazabananira ahubwo ko bagomba kuzakora ibyiza kurushaho kuko babifitiye ubushobozi n’ubushake.
Ati “Mugiye ku karubanda aho abantu bose bazi neza ko abababanjirije bakoze neza, uburyo muzitwara nibyo bizatuma u Rwanda rurushaho gukomeza kugirirwa icyizere, ntimuzabe arimwe rero mugabanya icyo cyizere rufitiwe. Ntihazagire ukora ikosa arigambiriye cyangwa arigizemo uruhare kuko hari amakosa yo kwirindwa.”
IGP Namuhoranye yabasabye kuzafata neza ibikoresho byaba ibyabo kugiti cyabo n’ibyarusange ndetse no kuzabana neza n’abanyamahanga bazaba bakorana bubaha imico n’imigirire yabo.
Mu 2014, nibwo u Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Centrafrique, aho kuri ubu rufite imitwe ine y’abapolisi bakorera mu bice bitandukanye by’igihugu, ari byo; Bangui, Bangassou na Kaga Bandoro.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *