skol

Abarangiza amasomo mu by’ubuvuzi bikubye kane mu 2025

Yanditswe: Sunday 08, Feb 2026

featured-image

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu barangije amasomo yerekeye ubuvuzi binjiye mu kazi bikubye kane ugereranyije n’abakinjiragamo mbere ya 2024, kuko bageze kuri 6400 mu 2025.

Ibi ni ibyagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku wa 5-6 Gashyantare 2026.

Urwego rw’ubuvuzi ari rumwe mu zamaze igihe zifite ikibazo cy’abakozi badahagije, ibyatumaga umuganga umwe agenerwa kuvura abarwayi 1000.

Dr. Butera yasobanuye ko mu gushakira umuti icyo kibazo ari bwo hashyizweho gahunda yo gukuba umubare w’abakora mu nzego z’ubuvuzi kane mu myaka ine muri gahunda ya 4x4 ibyo agaragaza ko biri gutanga umusaruro.

Ati “Ikibazo cy’ingutu twari dufite ni ukubura abakora mu nzego z’ubuvuzi, ntanze nk’urugero mbere ya 2024 ku mwaka abinjiraga mu nzego z’ubuvuzi bari 1600 ariko uyu mwaka ushize twageze ku 6400 bakaba bamaze kwikuba hafi inshuro enye ari yo gahunda twavuze ko gukuba kane abakora mu rwego rw’ubuvuzi mu myaka ine.”

Ubwiyongere bw’abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi bugaragara cyane ku baforomo n’ababyaza.

Ati “Mu baforomo twigishaga 200, ariko ubu twigisha abageze ku 2000, mu babyaza kugira ngo ababyeyi bashobore kubyarira hafi y’aho batuye, ababyaza twajyaga twigisha 72 ku mwaka ariko ubu twigisha 1000 ku mwaka, tukaba twiteze ko mu gihe gito serivisi zizaba zegereye abaturage.”

Yasobanuye ko mu myaka itatu ishize u Rwanda rwabashije gusimburiza impyiko abantu 83, bituma ruzigama ibihumbi 800 $.

Ku ndwara z’umutima abamaze kubagwa ni abana 543 mu gihe abakuru ari abakuru ari 318.

Kugeza ubu u Rwanda rufite ibitaro 15 bivura kandi bikigisha [Teaching Hospitals]. Umwaka w’amashuri wa 2025/26 watangiranye amashuri 18 yigisha ibijyanye n’ubuforomo mu mashuri yisumbuye avuye kuri 12 yari asanzwe.

Hari kandi n’amashuri makuru na kaminuza yaba aya Leta n’ayigenga yose kuri ubu arimo umubare munini w’abanyeshuri bitezweho kuziba icyuho mu bakora mu rwego rw’ubuvuzi.

Mu 2024 ni bwo u Rwanda rwatangiye iyi gahunda yo gukuba kane umubare w’abaganga, aho izarangira byibuze abaturage 1000 bitabwaho n’abaganga bane bavuye kuri umwe.

Imibare yo mu ntangiriro za Nyakanga 2024 yagaragazaga igihugu gifite abaganga barenga ibihumbi 25 bigateganywa ko gahunda ya 4x4 izabageza kuri 58.582 mu 2028.

Ni gahunda izashorwamo arenga miliyoni 395$ yo gukora i bikorwa bitandukanye bikubiye muri iyi gahunda birimo guha abanyeshuri buruse zo kujya kwiga, guteza imbere imfashanyigisho, kugura ibikoresho, kubaka ibikorwaremezo no kubisana n’ibindi biri mu murongo w’iyo gahunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa