Abarangiza ibihano ku byaha bya Jenoside batarahindutse by’ukuri bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda
Yanditswe: Thursday 22, Jan 2026
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Eric Mahoro, yavuze ko imwe mu mbogamizi ikomeje kubangamira ubumwe bw’Abanyarwanda ari uko hakiri abarangiza ibihano ku byaha bya Jenoside batarahindutse by’ukuri ugasanga baracyakoresha amagambo amwe n’amwe yuje imvugo z’urwango n’amacakubiri.
Yabigarutseho ubwo mu igororero rya Nyamasheke hatangizwaga amahugurwa y’ikiciro cya gatandatu ku bagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basigaje igihe gito bakarangiza ibihano bahawe bagasubizwa mu muryango nyarwanda.
Ni amahugurwa azasozwa ku wa 13 Gashyantare 2026 ari guhabwa abagororwa 654, muri abo abagera ku 128 bakatiwe igifungo cy’imyaka 30, abandi 43 bakatiwe hagati y’imyaka 20 na 29, naho abagororwa 424 bakatiwe imyaka 19 mu gihe 59 bakatiwe igihano cy’igifungo kiri munsi y’imyaka 19.
Mahoro yavuze ko aya mahugurwa agamije kubera ikiraro abarangije ibihano cyo kwitegura kujya mu muryango, babafasha guhinduka by’ukuri no gusobanukirwa politiki ya Leta y’ubumwe n’ubudaheranwa bityo bagasohoka biteguye gufatanya n’abandi kubaka igihugu kurusha kwishora mu byabasubiza inyuma birimo n’ibyaha.
Ati “Ubushakashatsi twakoze ku gipimo cy’Ubumwe bw’Abanyarwanda, cyerekanye ko umubare munini w’abarangije ibihano ku byaha bya Jenoside bagasubira mu miryango babanye neza n’abandi Banyarwanda uretse ko hakiri imbogamizi zikomeje kubangamira ubumwe bw’Abanyarwanda harimo ko hari abarangiza ibihano ku byaha bya Jenoside ariko bagakomeza kwizirika ku ngengabitekerezo yayo ndetse n’imvugo zibiba urwango.”
Yongeyeho ko azafasha abarangije ibihano gusobanukirwa uburemere by’ibyaha bakoze, aho usanga hari abarangiza ibihano ariko bakirangwa n’imvugo zo koroshya ibyaha bakoze bikaba bishobora no gushyira mu kaga urubyiruko rudasobanukiwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *