Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangaje ko mu mwaka wa 2025, abaturage 3.227 barumwe n’imbwa, abagera kuri batanu bandura ibisazi byazo byahitanye bane muri bo.
Imibare itangwa na RBC yavuye muri Raporo z’ubuzima za 2025, igaragaza ko Akarere ka Nyagatare ariko ka mbere gafite umubare munini w’abarumwe n’imbwa bagera kuri 392, Huyeikaba aiya Kabiri n’abantu 352, Gasaba ikaza ku mwanya wa gatatu n’abantu 249, Gatsibo ni iya Kane n’abantu 225, Musanze ikaba iya Gatanu n’abantu 216.
Umukozi muri RBC mu Ishami rishinzwe kurwanya indwara zititaweho, Nathan Hitiyaremye, yavuze ko Leta y’u Rwanda yiyemeje ko umwaka wa 2030 uzarangira bararanduye ibisazi by’imbwa.
Yavuze ko zimwe mu ngamba bafite harimo kubarura imbwa zose ziri mu gihugu, kuzikingira n’ubukangurambaga mu bantu bose ku kuntu bakwirinda kurumwa n’imbwa.
Ati “ Niba umuryango w’Abibumbye uvuga gukingira 70% twe turashaka ko biba 100%, turashaka ko buri mbwa yose iri mu gihugu yaba ari izerera, yaba ari iri mu rugo iyo mbwa igomba kuba ikingiye ku buryo n’uwo yaruma twasigara tuvura ibikomere ariko tuziko itamuteye indwara y’ibisazi.’’
RBC igaragaza ko 40% by’abarumwa n’imbwa ari abana bari munsi y’imyaka 15.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nyiridandi Mapambano Cyriaque, yavuze ko nyuma yo kubona ko bari mu turere icumi twa mbere turimo abaturage benshi barumwe n’imbwa, bafashe ingamba zirimo kubanza kubarura imbwa n’injangwe ziri muri aka Karere.
Ati “Kugeza ubu twabonye imbwa 948 ndetse n’injangwe 374 ariko turacyakomeza kuko hari n’ishobora kuba yabwaguye, ariko ubu dufite imibare y’ibanze dushobora guheraho dukingira ariko hamwe n’abafatanyabikorwa turi no gukona zimwe na zimwe kugira ngo tugabanye za zindi abantu boroye ariko badashoboye kuzitaho.’’
Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ko kugira ngo igihugu kivuge ko kiri mu rugendo rwiza rwo kurwanya ibisazi by’imbwa ari uko nibura buri mwaka gikingira 70% by’imbwa zose.
Dore uturere 10 twa mbere twagize abantu benshi barumwe n’imbwa:
1️⃣ Nyagatare: 392
2️⃣ Huye: 352
3️⃣ Gasabo: 249
4️⃣ Gatsibo: 225
5️⃣ Musanze: 216
6️⃣ Kayonza: 206
7️⃣ Nyamasheke: 182
8️⃣ Nyarugenge: 178
9️⃣ Ngoma: 176
🔟 Muhanga: 134
Umukozi wa RBC mu gashami gashinzwe kurwanya indwara zititaweho, Nathan Hitiyaremye, yavuze ko Leta yihaye kugeza mu 2030 kuba yaranduye ibisazi by’imbwa
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yavuze ko muri aka karere bamaze kubarura imbwa zirenga 900 aho bari kuzikingira
Abakiri bato baganirijwe uburyo buboneye bwo kwirinda kurumwa n’imbwa



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *