Abasenateri basabye ko gukoresha ikoranabuhanga mu gucunga abakurikiranyweho ibyaha byihutishwa
Yanditswe: Thursday 05, Mar 2026
Abagize Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena, bagaragaje ko gahunda yo gukoresha ikorababuhanga mu gucunga no gukurikirana abakurikiranyweho ibyaha yihutishwa mu rwego rwo kugabanya ubucucike bukigaragara hirya no hino mu magororero.
Ibi byagarutsweho ubwo Inteko rusange ya Sena yasuzumaga raporo yagejejweho na Komosiyo y’imiyoborere y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu.
Ubwo hagaragazwaga isuzumwa rya raporo y’ibikorwa bya komosiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu mu mwaka wa 2024-2025, Abasenateri babajije ikiri gukorwa ngo ibibazo by’ubucukike mu magororero bikemuke kandi hubahirizwa uburenganzira bwa muntu.
Abasenateri bagaragaje ko iyo umuntu ahawe igihano akajyanwa mu igororero biteza ibihombo bitandukanye haba ku muntu ku giti, ku muryango w’uwo muntu ndetse no ku gihugu kandi nyamara hari ubundi buryo byagakoreshejwe mu kwirinda ibyo bihombo.
N’ubwo kandi hari intambwe igenda iterwa mu kugabanya ubucucuke mu magororero ariko nanone Abasenateri bagaragaje ko hari ibibazo bigihari bikwiye kuvugutirwa umuti harimo no kubahiriza uburenganzira bwa muntu n’imibereho y’abari mu magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu kandi ko bigoye kubyubahiriza ijana ku ijana mu gihe harimo ubucukike.
Bavuze ko nk’uko u Rwanda rukomeje gutera imbere mu gukoresha ikoranaguhanga mu nzego zitandukanye za leta ari nako bikwiye kugenda mu magororero cyane ko bifitiye igihugu n’ababaturage akamaro gakomeye.
Ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gucunga abakurikiranyweho ibyaha harimo gukoresha igikomo cyambikwa ukurikiranywe agakomeza imirimo ye ariko adafungiye mu igororero runaka, gusa akaba akurikiranwa umunsi ku munsi ku buryo aba afite ahantu yashyiriweho atemerewe kurenga.
Muri Nyakanga 2019, uwari Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston, yabwiye Abadepite ko ako kuma gashobora kwambarwa mbere cyangwa nyuma y’uko umuntu ahamwa n’ibyaha kazafasha mu kugabanya abafungwa.
Icyo gihe yavuze ko ubwo buryo buzatuma hongerwa imbaraga mu bikorwa byo kugorora no gutegura abagororwa gusubizwa mu muryango.
Perezida wa Komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu muri Sena, Umuhire Adrie, yavuze ko ibibazo byose byagaragajwe muri raporo ya komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu biri guhabwa umurongo.
Yagaragaje ko hari gahunda zitandukanye zashyizweho mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu magororero kandi ko kugeza ubu biri gutanga umusaruro, ariko nanone agaragaza ko kugira ngo bikemuke burundu hari ibibazo bikwiye guhabwa umwihariko n’inzego bireba harimo kwita ku nzego z’ubutabera zigashyira ibyemezo by’inkiko muri sisiteme ku gihe.
Hakozwe raporo y’ibikorwa bya komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu ya 2025, aho yakozwe nyuma yo gusura ahantu hatandukanye habarizwa abantu bafite ibibazo bitandukanye.
Iyi komisiyo yasuye amagororero 12, sitasiyo za RIB 114, ibigo binyurwamo by’igihe gito 28, ibigo ngororamuco bitatu ndetse no mu bitaro bibarizwamo abafite uburwayi bwo mu mutwe aho bagaragaje ko hari ibibazo bimwe na bimwe bigenda bikemuka.
Iyi raporo igaragaza ko mu magororero ubucucike bwagabanyutse 7% mu mezi umunani uvuye muri Kamena 2025 kugeza ubu, aho bwavuye ku 110% bukagera ku 103% ndetse mu mwaka wa 2023-2024 bwari bwaraganutse ho 23% kuko icyo gihe bwari ku 140%.
Perezida wa Komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu muri Sena, Umuhire Adrie, yavuze ko ubucucike mu magororero buri kugabanuka

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *