Komisiyo ya Sena y’Ubukungu n’Imari yatangiye kugenzura ibikorwa bya Guverinoma mu kugeza amashanyarazi ku baturage, hagamijwe gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kwegereza amashanyarazi abaturage igeze.
Iki gikorwa kizakorwa kuva ku wa 14 kugeza ku wa 31 Nyakanga 2026, aho abagize iyi Komisiyo bazasura Uturere 12 two mu Ntara na Gasabo na Nyarugenge two mu Mujyi wa Kigali.
Iki gikorwa kigamije kureba imbogamizi zikigaragara ndetse n’ingamba zikenewe kugira ngo serivisi z’amashanyarazi zirusheho kunozwa no kugera ku ntego y’Igihugu yo kugeza amashanyarazi ku baturage bose.
Abasenateri bazagirana ibiganiro n’abayobozi b’inzego z’ibanze, abaturage n’abandi bafatanyabikorwa, banasure ibikorwa remezo by’ingufu, inganda zitunganya amashanyarazi n’indi mishinga y’iterambere ikoresha amashanyarazi.
Muri iki gikorwa abasenateri bazibanda ku kureba ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kugeza amashanyarazi ku baturage, ubushobozi bw’inganda ziyatunganya n’imiyoboro yabwo mu guhaza ibikenewe.
Bazareba kandi ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo kugeza ku baturage amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira, cyane cyane akomoka ku mirasire y’izuba, ndetse n’uruhare rw’abikorera n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere iyi gahunda.
Raporo zirimo iz’ubugenzuzi zakozwe hagati ya 2018 na 2026 na Sena, Umutwe w’Abadepite, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta n’izindi nzego zigaragaza ko Igihugu kimaze gutera intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarazi ku baturage.
Icyakora, zanagaragaje ibibazo bikomeje kugaragara birimo ibura rya hato na hato ry’umuriro w’amashanyarazi, gutinda guha amashanyarazi bamwe mu baturage, igihombo giterwa n’amashanyarazi atakara ndetse n’ibyuho mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo kugeza ku baturage amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *