Abashoferi b’imodoka zambukiranya imipaka ntibarebwa n’ibihano bishya byo gukurwaho amanota
Yanditswe: Wednesday 14, Jan 2026
Impushya zo gutwara ibinyabiziga zatangiwe mu Rwanda n’izatangiwe mu mahanga ariko zifitwe n’abemerewe gutura mu Rwanda bya burundu ni zo zonyine zizashyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga bushya bwo gukata amanota hashingiwe ku myitwarire y’utwaye ikinyabiziga mu muhanda nk’uko itegeko rishya rigenga imikoreshereze y’umuhanda ribigena.
Iri tegeko niryemezwa na Perezida cyane ko ryatowe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, hazashyirwaho iteka rya Minisitiri rigena urutonde rw’ibyaha n’ibihano ku batubahirije amategeko, n’amanota utwara ikinyabiziga azajya atakaza.
Umujyanama Mukuru mu bya Tekiniki muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe ibijyanye n’ubwikorezi, Alfred Byiringiro, yabwiye The New Times ko ubu buryo bugamije kugenzura imyitwarire y’abatwara ibinyabiziga, icyakora yemeza ko butazakuraho ibihano bisanzweho ku bateshuka ku kubahiriza amategeko y’umuhanda.
Byiringiro yavuze ko ubu buryo butazakurikizwa ku bantu batuye by’agateganyo mu Rwanda kugeza igihe buhujwe ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Dufite abashoferi banyura mu Rwanda by’igihe gito baba batwaye imodoka zambukiranya imipaka zitwaye ibicuruzwa, bakorera ingendo nyinshi mu Rwanda. Ntabwo bishoboka kwandika abo bantu. Icyakora niba umuntu ahisemo kuguma mu Rwanda, uruhushya rwe rurandikwa hanyuma bwa buryo bw’amanota bukoreshwe.”
Yakomeje avuga ko bamwe muri aba batwara imodoka bashobora kwinjira mu Rwanda rimwe gusa mu mwaka, bitewe n’ubwoko bw’akazi bakora. Ibisobanura ko ubu buryo butakora kuri bo.
Ati “Icyakora twizera ko ibihugu duturanye bizisunga ubu buryo.”
Uyu muyobozi yavuze ko abashoferi batwara ibinyabiziga byambukiranya imipaka bazajya bahanwa nk’uko byari bisanzwe bitari kwamburwa amanota ku mpushya zabo.
Muri iri tegeko hateganyijwe ko buri mushoferi wese wemewe azatangira afite amanota 15, azatakaza bitewe n’uburemere bw’amakosa cyangwa icyaha yakoze mu gihe cy’umwaka.
Mu ntangiriro z’umwaka ukurikiyeho azongera asubirane ya manota na bwo ajye akatwa bijyanye n’icyaha yakoze.
Umuntu azajya akatwa amanota kuva kuri abiri kugera kuri atandatu bijyanye n’ikosa yakoze. Icyakora amakosa aremereye nko kugonga ugahunga azajya akatwa andi manota atandatu yiyongeraho.
Niba hakozwe ikosa umushoferi ntamenyekane ako kanya, amanota yakaswe azajya ashyirwa kuri nimero y’ikinyabiziga hanyuma azimurirwe ku ruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rw’umushoferi igihe yamenyekanye.
Itegeko rishya rinavuga ko umushoferi ufite uruhushya rwo gutwara imodoka rwahagaritswe cyangwa rwateshejwe agaciro atemerewe gutwarira imodoka mu Rwanda, n’iyo yaba afite uruhushya rwo gutwara imodoka rwatanzwe n’ikindi gihugu.
Mu gihe igihe rwemejwe guhagarikirwa kirangiye, ruzongera ruhabwe agaciro. Guteshwa agaciro k’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bizajya bikorwa n’urukiko rubisabwe n’inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *