skol

Abashyinguye n’abashyingiye bahurijwe hamwe muri motel biteza imvururu

Yanditswe: Monday 09, Feb 2026

featured-image

Abantu bashyinguye umuntu wabo wapfuye bakajya gukaraba (banaganira) bahuriye hamwe n’abashyingije umukobwa (abageni) muri Motel Inyambo iherereye mu mujyi rwagati wa Nyanza biteza imvururu.

Ku wa 08 Gashyantare 2026 abantu bakodesheje salle ya motel Inyambo iherereye mu mujyi rwagati w’akarere ka Nyanza ngo haberemo ubukwe maze muri iriya salle bahakorera umuhango wo gusaba no gukwa, maze bariya bakoze ubukwe bajya mu rusengero.

Mu gihe bagitegereje kugaruka muri iriya salle ngo bahiyakirire (reception) abapfushije bashyinguye umuntu wabo, na bo bahise baza kuhakarabira muri iriya salle batazi ko habereye ubukwe, maze umwe mu batashye ubukwe yihutira kuza atongana na ‘Manager’ w’iriya motel Inyambo amubwira ko biriya bitabaho aho bakoreye ubukwe ko hahita hanakarabirwa ari umwaku babateye.

Hashize akanya gato uriya wakoze ubukwe yinjira muri salle areka imihango yo gukaraba irarangira, maze uwari uyoboye imihango yo gukaraba yari amaze kumenya ko bahawe salle yari ifite abandi bayikoreyemo ubukwe, avuga ko basuzuguwe ndetse n’umuryango wabo bose badakwiye kongera gukenera iriya moteli Inyambo kuko bahawe serivisi mbi.

Umuhango ukimara gusozwa uriya watashye ubukwe yashatse gusohora bamwe mu bariho bakaraba ku ngufu avuga ko babateye umwaku ndetse batazi ko ubukwe buri butahe gusa umwe mubazwi imbere mu gihugu cy’u Rwanda mu mukino wa karate yafashe uwo wari watashye ubukwe maze ahita acisha macye.

Gusa bariya bagize ibyago baje kujyenda, abakoze ubukwe batongana na ‘Manager’ ko yabavanze n’abagize ibyago bahawe serivisi mbi, ndetse yabateye umwaku.

Gusa nyiri motel Inyambo yahise aza, ndetse na Polisi irahagera. Nyiri iriya motel Inyambo (uhakodesha) yasabye imbabazi abakoze ubukwe.

Umwe mu bayobozi wakurikiranye aya makuru yabwiye ikinyamakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko ukodesha iriya salle ya motel Inyambo yasabye imbabazi abakoze ubukwe ndetse mu mafaranga bari bakodesheje iriya salle yemera kubasubiza arenga kimwe cya kabiri cyayo maze ubukwe bukomeza muri iriya salle habera reception.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa