Abasirikare 272 b’Abarundi bafunzwe bazira kwanga kurwana na M23 bagiye kujurira
Yanditswe: Saturday 10, Aug 2024

Amakuru aturuka mu gisirikare cy’u Burundi aravuga ko abasirikare bagera kuri 172 bafunzwe bazira ko banze kurwana na M23 bagiye kujurira.
SOS media Burundi itangaza ko abegereye imfungwa bamenye amakuru ko aba basirikare bagiye kujuririra mu rukiko rwa Gisirikare.
Abasirikare 274 bagejejwe imbere y’urukiko, babiri muri bo ni bo bagizwe abere hanyuma abahamwe n’ibyaha bajyanwa gufungirwa muri gereza ya Muyinga, Ngozi na Rutana.
Égide Ndayiragije na Gérard Ndayizamba nibo bagizwe abere gusa. Abandi kugeza ubu bivugwa ko aho bafungiwe badafashwe neza kuko no kubona icyo kurya ari ikibazo.
Mu rubanza rwatangiye muri Gicurasi 2024, aba basirikare bashinjwe kutubahiriza amategeko y’Umukuru w’Igihugu, kwigumura no kugambanira igihugu. Nta n’umwe wari ufite umunyamategeko umwunganira, urukiko rwo mu Burundi rubakatira igifungo kigera ku myaka 30.
Aba basirikare bari baroherejwe mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri teritwari ya Masisi nyuma y’amasezerano Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yagiranye na Félix Tshisekedi, agenga ubufatanye bwo kurwanya M23 igenzura igice kinini cy’iyi ntara. M23 yahiciye abasirikare benshi, abandi ibafata mpiri kuva mu Ugushyingo 2023 kugeza muri Gicurasi 2024.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *