Abaturage bane bo mu Ruhango bapfuye, hakekwa inzoga y’inkorano
Yanditswe: Thursday 12, Feb 2026
Abaturage bane bo mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Bweramana, bapfuye nyuma yo kunywa inzoga izwi nk’umusogongero, bivugwa ko ari kanyanga ivanzemo ibindi bintu.
Ibyo byabereye mu Kagari ka Rwinyana. Abapfuye barimo abagabo n’abagore.
Abaturage banyoye iyo nzoga y’inkorano bayihawe na mugenzi wabo wari uvuye kurangura inzoga, aho ayiguze bamwongeza iyo yiswe ‘umusogongero’. Abayinyoyeho bose barapfuye.
Abari aho ibi byabereye babwiye TV1 ko babajwe n’urupfu rwa bagenzi babo ndetse bagaragaza ko ubuyobozi bukwiye kubafasha kurwanya izo nzoga kuko zikomeje kubahekura.
Umwe yagize ati “Banyoye kanyanga ngo iroze ariko banabashyiriyemo ibintu by’amakore ni byo byica abantu. Abo bantu bayisomyeho barapfuye.”
Undi yagize ati “Turasaba ko kanyanga yacika burundu kuko biteye agahinda gakabije. Ni byo gukurikiranwa n’ubuyobozi bukabyitaho bigacika kuko bifite ingaruka mbi. Kandi n’umuntu wakoze biriya na we akwiye gukurikiranwa kuko biteye isoni kandi byahitanye ubuzima bwa benshi.”
Abaturage kandi bagaragaza ko n’inzego z’ubuzima zikwiye kwinjira muri icyo kibazo mu rwego rwo kurinda abantu gukomeza kunywa izo nzoga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yahamije iby’izo mpfu ndetse avuga ko hari ikigiye gukorwa.
Ati “Ni byo koko byarabaye abantu bagera kuri bane banyoye inzoga z’ibikwangari bahasiga ubuzima. Icyo bari bahuriyeho mbere y’uko bitaba Imana birimo guhuma, kuribwa umutwe, kuribwa mu nda, isereri n’ibindi biterwa n’uko baba banyoye ibitujuje ubuziranenge.”
CIP Kamanzi yavuze ko Polisi yafashe ingamba zo kurwanya ibyo biyobyabwenge abaturage bita inzoga z’inkorano ngo biranduke kuko ari uburozi, ariko aboneraho kubasaba kubireka kuko kunywa, gucuruza no gutunganya ibiyobyabwenge bihanwa n’amategeko.
Ibyo kandi byabaye nyuma y’icyumweru kimwe muri uwo Murenge wa Bweramana hapfuye abandi bantu batatu na bo bishwe n’inzoga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *