skol
fortebet

Abaturanyi ba Perezida Kagame barisanzuye kuburyo bajyayo kunywa amata

Yanditswe: Tuesday 25, Jul 2017

Sponsored Ad

Nubwo umukuru w’Igihugu Paul Kagame agaragara arinzwe ntibibuza abaturanyi be kugera iwe kandi bisanzuye mu mahoro.Umugore utuye ku rugabano rw’akarere ka Rwamagana na Kayonza ndetse n’umugabo bombi bafite ubutaka buhana imbibi n’ubwa Perezida Paul Kagame banyuzwe no kuba ari umuturanyi mwiza.
Aba bombi bavuga ko Perezida Kagame ari umuturanyi mwiza ngo bajya iwe bakabaha amata. Banavuga ko kubera guturana nawe bagize amahirwe yo kubona indege imbona nkubone nk’ uko babitangarije Royal Tv (...)

Sponsored Ad

Nubwo umukuru w’Igihugu Paul Kagame agaragara arinzwe ntibibuza abaturanyi be kugera iwe kandi bisanzuye mu mahoro.Umugore utuye ku rugabano rw’akarere ka Rwamagana na Kayonza ndetse n’umugabo bombi bafite ubutaka buhana imbibi n’ubwa Perezida Paul Kagame banyuzwe no kuba ari umuturanyi mwiza.

Aba bombi bavuga ko Perezida Kagame ari umuturanyi mwiza ngo bajya iwe bakabaha amata. Banavuga ko kubera guturana nawe bagize amahirwe yo kubona indege imbona nkubone nk’ uko babitangarije Royal Tv ducyesha iyi nkuru.

Uyu mugore n’uyu mugabo umunyamakuru yabasanze mu karere ka Rwamagana aho Paul Kagame yasoreje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Ntara y’Ibirasirazuba kuri iki Cyumweru.

Bagaragaza akanyamuneza baterwa no kuba ubutaka bwabo buhana imbibi n’ubwa Perezida Kagame. Ngo uretse Porotayi [Urugi] rutandukanya ubutaka bwabo n’ubwe ubundi uva iwe mu isambu ukomereza mu butaka bw’abaturage.

Umugore witwa Mukaremera Bonifiride atuye mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Muhanzi akagari ka Kantebe na bagenzi be bari bafite ibyishimo biruta iby’abandi. Impamvu nta yindi ngo ni uko umukandida bari baje kwamamaza ari umuturanyi wabo.

Uyu mugabo avuga ko ajya kwa Perezida Kagame agahabwa akazi n’amata yo kunywa

Yagize ati :Paul Kagame ni umuturanyi mwiza kubera ko yatwigishije no kwambara inkweto kandi tukaba twaragiye mu nzu za Ciment tutarazigiraga n’imiriro.”

Yungamo ati :” Njyewe nijye duturanye ninanjye tunahana imbibi…….Ubutaka bwe n’ubwacu burahana imbibi, ni porotayi yonyine idutandukanyije naho ubundi ni bumwe.”

Mukaremera n’abandi baturage batuye mu kagari ka Kantebe bemeza ko biyumvamo umwihariko kuba ari abaturanyi b’umukuru w’igihugu akaba n’umukandida wa FPR inkotanyi.

Umugabo uturanye na Paul Kagame, ati “Cyane tujyayo, tukajya no kunywa amata urumva ko ibintu byose ni byiza cyane…Iyo tugiyeyo usanga twakirwa neza kandi turabyishimiye . Bamwe turagenda tukanakorayo imirimo urumva ko nta kintu twamuburana

Mukaremera ati :Tubona n’indege tutarazibonaga, n’ikibuga cy’indege nyine tukakibona …Ivuriro riri hafi niyo tumushatse kumubona turamubona iyo yaje akavamo akadusuhuza akadupepera tukishima.

Perezida Paul Kagame ahamya ko atuye aho akarere ka Rwamagana na Kayonza bihanira imbibi, kubwe ngo aho adatuye ahaca ijya mu rugo rwe. Ibi yabitangaje ubwo yari mu karere ka Rwamagana mu bikorwa byo kwiyamamaza kuba umukuru w’Igihugu.

Umugore uturanye na Perezida Kagame ahamya ko iterambere agezeho aricyesha we

Indi nkuru wasoma:http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/paul-kagame-kwiyamamariza-musanze-na-rubavu-byasubitswe

Chairman Paul Kagame campaigns in Gatunda, Nyagatare, Gatsibo and Kayonza...KANDA HANO UREBE VIDEWO YA PEREZIDA KAGAME YIYAMAMARIZA MU KARERE KA RWAMAGANA, NYAGATARE NA GATSIBO.....

Ibitekerezo

  • Uretse n’amata y’inka, bajye babaha no ku mutobe, bumve uko Guturana n’umugabo kandi mwiza biryoha.
    Kagame Paul oyeee.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa