Abaturiye umupaka wa Shonga babangamiwe no kudahabwa ibyangombwa by’ubutaka
Yanditswe: Monday 09, Feb 2026
Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Mutojo mu Murenge wa Karama, Akarere ka Nyagatare baturiye umupaka na w’u Rwanda na Uganda bavuga ko bahangayikishijwe no kuba batagira ibyangombwa by’ubutaka bwabo aho bibagiraho ingaruka mu mibereho yabo bikanabadindiriza iterambere.
Abo baturage bavuga ko igihe gishize ari kinini basaba ko bahabwa ibyangombwa by’ubutaka bwabo nk’abandi baturage ariko bakaba batarabibona, bigatuma batagira igenamigambi rirambye kuko batuye nk’abatahafitiye uburenganzira.
Uwahawe izina rya Nkubiri Damas yagize ati: “Abantu dutuye inaha dufite ikibazo kimaze igihe, aho tutahawe Ibyangombwa by’ubutaka dutuyeho. Turi abaturage benshi muri aka Kagari ka Shonga bari hafi y’umupaka n’igihugu cya Uganda. Twasabye kenshi ko ubuyobozi bwadufasha ariko kuva abandi bahabwa ibyangombwa imyaka 14 irashize iki kibazo kidakemurwa.”
Yongeyeho ati: “Ibi bitugiraho ingaruka zikomeye, ntiwafata inguzanyo nk’abandi ngo witeze imbere kuko ubutaka n’imitungo yacu tutabitangaho ingwate. Bidutera ubukene aho kwishyurira abana amashuri biba ikibazo kuri twe kuko ari ugutegereza ibivuye mu myaka byonyine tuba tunatezeho ko bidutunga mu buzima bwa buri munsi.”
Muteteri Jeanne(izina ryahinduwe) na we agira ati: “Tuba mu mitungo yacu nk’abacumbitsi, ntiwagurishaho ngo wikenure. Duhora mu mayira dukurikirana iki kibazo ariko nta gisubizo tubona.
Twifuza ko ubuyobozi bwadufasha kubona ibyangombwa cyangwa se bakatwimurira ahandi aha bakahagira aha Leta tukabimenya. Ubu nta kintu tujya duteganya gukora cyo mu gihe kirekire kuko ntituzi niba hazitwa iwacu cyangwa tuzahakurwa.”
Uwahawe izina rya Kayitsinga Thadee yagize ati: “Nakuriye aha ndahatura none ndahasaziye, twaturanye n’abavandimwe ba Uganda tuzi aho tugarukira na bo bazi aho bagarukira. Kuri ubu ni twe tubihomberamo kuko abari hirya y’umupaka bo bitwa Abagande banafite uburenganzira ku mitungo yabo, ariko twe turi mu Rwanda ntiduhabwa ibyangombwa kandi twemerwa nk’Abanyarwanda banatuye mu Rwanda.”
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko iki kibazo kizwi ndetse ko gikurikiranwa n’inzego nkuru z’Igihugu.
Matsiko Gonzague umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyagatare ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu yagize ati: “Dufite ikibazo gikomeye cy’abaturage bacu baturiye umupaka kugeza ubu koko batarabona ibyangombwa by’ubutaka. Bituruka kukuba usanga uburyo imbago z’umupaka ziteye hari aho ubutaka bwagiye bwinjiranamo, aho byabaye ngombwa ko hadatangwa ibyangombwa kuko hari aho ushobora gusanga utanze icyangombwa cyambukiranya umupaka.”
Akomeza agira ati: “Ni ikibazo kiri gukurikiranwa n’inzego nkuru z’Igihugu kugira ngo hakorwe ibintu byizewe bitazagira izindi ngaruka.
Abaturage basabwa gukoresha ubutaka bwabo bumva ko ntawugiye kububaka ahubwo bagategereza ubusesenguzi buzakorwa ku miterere y’uriya mupaka udafite imbibi karemano kuko ubutaka bwose bufatanye udashobora gupfa kurebesha ijisho ngo ubone imbibi.”
Iki kibazo kigaragara mu Kagari ka Shonga ngo kigaragara no mu tundi Tugari dukora ku mupaka, ahari n’abaturage baba bafite amasambu yambukiranya mu bihugu byombi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *