skol

Abavuye kureba Final ya AFCON babikesha irushanwa rya Skol ryiswe" TWAGIYE MOROCCO" bagarutse mu Rwanda n’akanyamuneza

Yanditswe: Thursday 22, Jan 2026

featured-image

Uruganda rwa Skol Brewery Ltd rwatangaje ko ku bufatanye na Mundi center ndetse na Aitel Money, bishimira uburyo basoje irushanwa riswe “ TWAGIYE MOROCCO” aho abegukanye iri rushanwa bahawe igihembo cyabo cyo kujya kureba umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika cya 2025 wabaye mu ijoro ryo ku wa 18 Mutarama 2026 mu gihugu cya Maroc

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye ndetse n’ibidasembuye Skol Brewery Ltd , rwateguye irushanwa rwise TWAGIYE MOROCCO, aho abakunzi ba ruhango bahataniye kubona itike yo kujya kwirebera imbonankubone, umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika, binyuze mu kugura Skol Malt ndetse no kwitabira kurebera imikino muri Ahanad Bafana HQ, Mundi center.

Abatsindiye ibi bihembo aribo, SHYAKA Valantin na Peter Adams, bavuga ko bafite ibyishimo bidasanzwe ku bwo gutsinda iri rushanwa kandi bikabahesha amahirwe yo kwirebera umukino wa nyuma wa AFCON wahuje ikipe ya Senegal ndetse na Maroc bahibereye, bakaba banashimira Skol yabashije kubaha icyo gihembo nk’uko bagitsindiye.

Umwe mu batsindiye iki gihembo agarutse mu Rwanda, yavuze ko nanubu umutima we utarabasha kubyakira neza ndetse avuga ko yitabiriye iri rushanwa nta cyizere afite ryo kuba ariwe uzaryegukana ariko amaze kuryegukana abasha kwizera ko ari ukuri.

Yagize ati” Nitabiriye iri rushanwa nk’abandi bakunzi b’umupira bose ariko nta cyizere nari mfite ko arinjye waryegukana nkajya kureba Final muri Maroc , gusa byanyeretseko iri rushanwa ryari ukuri.

Mukandama Halidi, Umukozi wa Skol Brewery Ltd ushinzwe ibikorwa bya ruhago (Football Exploitation Officer), wari kumwe n’abatsindiye igihembo mu rugendo rwose yavuze ko Uruhare rwa SKOL rwari ugukora ku buryo ibyo abafana basezeranyijwe byose bishyirwa mu bikorwa neza nk’uko byari byateganyijwe.

Yagize ati” “Kubona abatsindiye igihembo barebera umukino wa nyuma bahibereye live byari isomo rikomeye ry’uko iyo abafana bitabiriye Skol Malt, baba bitabiriye ikirango gikora ibyo cyasezeranye.”

Mu gusoza ku mugaragaro TWAGIYE MOROCCO, Skol Brewery Ltd yemeje ko iki atari igikorwa kimwe cyonyine, ahubwo ari intangiriro y’ibindi byinshi bishimishije abafana ba ruhago bahishiwe.
Mu gihe ingengabihe ya ruhago ku isi igenda yerekeza ku Gikombe cy’Isi (World Cup) muri uyu mwaka, Skol Malt iri gutegura ubundi buryo bushya bwo kwegera abafana no kubaha ibyiza bidasanzwe.

Kuva i Kigali kugera muri Maroc, TWAGIYE MOROCCO yagaragaje ko iyo bigeze ku mupira w’amaguru, Skol Malt ihora itanga ibyishimo n’ibihe bidasanzwe kandi ko uru ari urugendo rukiri mu ntangiriro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa