Abayisilamu bakusanyijwe asaga miliyoni 38 Frw yo gufasha abatishoboye kwizihiza Eidil Fitri
Yanditswe: Friday 20, Mar 2026
Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) watangaje ko muri uku kwezi wakusanyije arenga miliyoni 38 Frw yakoreshejwe mu kugurira abayisilamu batishoboye ibyo kurya ku munsi wo gusoza igisibo gitangatifu cya Ramadahn (Eidil Fitri).
Ni amafaranga byatangajwe ko yakusanyijwe binyuze mu ituro ryitwa ‘zakatul Fitri’ hagamijwe ko abatishoboye na bo babona amafunguro abafasha kwizihiza neza uwo munsi.
Ubwo yagezaga ubutumwa bwa RMC ku bayisilamu bitabiriye isengesho ryo gusoza Ramadhan,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, Sibomana Salimu yashimangiye ko mu gukusanya ayo mafaranga haba hagamijwe kwifatanya n’abatishoboye gusangira ibyishimo.
Ati:” Mu gihe cy’ukwezi kwa Ramadhan, umuryango w’abayislam mu Rwanda ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bawo watanze inkunga y’ibiribwa ku miryango 7 329, hagamijwe gusabana no kubunganira kubona ibiribwa.”
Nkuko bitegekwa n’idini rya Islam, uyu mwaka igikorwa cyo gukusanya zakatul Fitri no kuyishyikiriza abo igenewe cyagenze neza, mu gihugu hose, aho hakusanyije amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 38, mu gihugu hose hakaba kandi haratanzwe toni 20 z’umuceri.”
RMC ishimira Abayisilamu kubera ko bakomeje kwitabira icyo gikorwa, kuko buri mwaka abatanga iryo turo bakomeza kwiyongera.
Ibindi bikorwa RMC yatangaje ko yagezeho birimo iby’ubugiraneza aho bashyize imbaraga mu kwita ku byiciro byihariye birimo urubyiruko n’abafite ubumuga, aho washoboye kwishyurira no kubonera amashuri urubyiruko 581 muri bo 497 bakaba barafashijwe kwiga imyuga itandukanye, 61 bafashwa kwiga amashuri y’isumbuye mu gihe 26 bafashijwe kwiga Kaminuza.
Ku bijyanye n’ikiciro cy’abafite ubumuga abagera kuri 32 bigishijwe imyuga hagamijwe kubafasha kwigira, 12 muri bo bahawe inkunga y’ibikoresho bibafasha gushyira mu bikorwa imishinga ijyanye n’ibyo bize.
Ubuyobozi bw’umuryango w’Abayisilam mu Rwanda buvuga ko ubwo bufasha butegenerwa gusa abayisilamu ahubwo ari ubufasha bwatanzwe hatitawe ku idini abo bwagenewe basengeramo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, Sheikh Sibomana Salim yagaragaje ko bahaye abatishoboye toni 20 z’umuceri
Urubyiruko rurimo n’abafite ubumuga rwafashijwe kwiga imyuga itandukanye n’amasomo asanzwe
Abafashijwe kwiga imyuga bahawe ibikoresho bibagasha gushyira mu bikorwa ibyo bize


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *