skol

Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije Ilayidi, basabwa gukomeza ibikorwa byiza

Yanditswe: Friday 20, Mar 2026

featured-image

Abayisilamu bo mu Rwanda kimwe n’abo ku Isi yose basoje igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, aho bari bamaze iminsi biyiriza ubusa banasenga, basabwa gukomeza gukora ibikorwa byiza no kwirinda ibyaha.

Mu kwizihiza umunsi mukuru wa Eidil-Fitri wo gusoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan abayisilamu bahurira hamwe mu isengesho, mbere yo gusabana mu miryango.

Isengesho ryo ku rwego rw’Igihugu kuri uyu wa 20 Werurwe 2026 ryabereye i Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium riyoborwa na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa.

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda watangaje ko muri uku kwezi wakusanyije arenga miliyoni 38 Frw yakoreshejwe mu kugurira abayisilamu batishoboye ibyo kurya ku munsi w’Ilayidi.

Binyuze muri iyo gahunda hatanzwe toni 20.000 z’umuceri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, Sibomana Salimu, yagaragaje ko nubwo hasojwe igisibo, abayisilamu bakwiye gukomeza kwiyegereza Imana.

Yibukije ko ibikorwa bitegura umutambagiro mutagatifu uzabera muri Arabia Saoudite birimbanyije aho abayisilamu 65 bazahaguruka mu Rwanda. Yavuze ko urwo rugendo ruzakorwa mu kwezi kwa Gatanu aho abazagenda bazahaguruka mu Rwanda berekeza muri Arabia Saoudite nta handi banyuze.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Mussa Sindayigaya, yasabye abayisilamu basoje igisibo cya Ramadhan gukomeza kurangwa no gukora ibikorwa byiza.

Ati “Kuba tugisoje ntabwo tugomba guhagarika ibikorwa byiza, ntitugomba guhagarika gusenga, gufasha abatishoboye, ahubwo umunyabwenge agikuramo imbaraga.”

Yakomeje ati “Ibikorwa byiza ni ibikorwa bikomeza, ntabwo ari ibikorwa bihagararira aho ngaho. Kabone nubwo byaba ari bike ariko bigakorwa mu buryo buhoraho.”

Yanasabye abayisilamu kwirinda ibyaha no kurangwa n’imyitwarire myiza ikwiriye abayisilamu b’ukuri.

Ati “Icyo dusabwa ni ukwirinda gusubira mu byaha, no kuzirikana ko Imana nyagasani tugomba kuyigaragira. Umunyagihombo uruta abandi ni wa wundi wiyiriza ubusa ukwezi kose kwa Ramadhan ariko kwarangira agasubira mu byaha. Ntacyo byaba bimaze kugaragira Imana ukwezi kumwe ariko mu mezi 11 ugasubira mu byaha.”

Yagaragarije abayisilamu bo mu Rwanda ko bakwiye gushimira Imana ku ngabire y’umutekano yahaye Abanyarwanda n’ubuyobozi bwiza buyigiramo uruhare cyane ko abayisilamu bo mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati basoje ukwezi kwa Ramadhan badafite umutekano kubera intambara Amerika yagabye kuri Iran.

Ati “Amahoro ni yo atuma ubukungu buboneka, ni nayo atuma iyo bwabonetse buturyohera. Ni ahacu ho gushimira Imana.”

Mufti Sindayigaya yasabye Abayisilamu kunga ubumwe, gushyira hamwe no kwirinda kwicamo ibice ahubwo bagasenyera umugozi umwe mu gukora ibikorwa byiza biganisha ku iterambere.

Ati “Ubumwe bwacu ni inkingi ikomeye izadushoboza kugera kuri byinshi mu iterambere rirambye.”

Yanifurije Abanyarwanda bose muri rusange umunsi mwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa