skol

Abayobozi 46 bananiwe gusobanurira umuvunyi inkomoko y’umutungo wabo mu 2025

Yanditswe: Tuesday 10, Feb 2026

featured-image

Urwego rw’Umuvunyi ruratangaza ko mu mwaka ushize wa 2025, rwoherereje Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), amadosiye 46 y’abantu batabashije gusobanura inkomoko y’umutungo wabo, kuko ngo bigize icyaha.

Ibi ni ibyagarutsweho n’Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, kuri uyu wa Mbere tariki 9 Gashyantare 2026, ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko.

Umuvunyi Mukuru yagize ati “Kudashobora gusobanura inkomoko y’umutungo wawe ni kimwe mu bikorwa cyangwa ibyaha 12 bya ruswa, ni ukuvuga ko iyo ufite umutungo urengeje ubushobozi bwawe, ukaba udashobora kuwusobanura, ubarwa nk’aho wakuwe mu byaha bya ruswa. Mu madosiye rero RIB yavuze yagejeje ku rwego rw’Ubushijacyaha, harimo n’ayo yatanzwe n’Urwego rw’Umuvunyi”.

Yungamo ati “Itegeko rya 2021 rivuga ko Urwego rw’Umuvunyi rwakira amakuru kuri ruswa, rukayasesengura, hanyuma amadosiye akoherezwa kuri RIB kugira ngo akomeze akurikiranwe mu nzira z’ubutabera”.

Ubusanzwe ukekwaho icyaha cyo kutagaragaza inkomoko y’umutungo, ni ukuvuga utabasha gutanga ibimenyetso nk’amasezerano, inyandiko za banki, imirage, impano, imirimo yakoze n’ibindi, iyo basanze ibisobanuro atanga bidahagije cyangwa bidahuye n’ukuri, dosiye ijyanwa mu bushinjacyaha.

Iyo Urukiko rumuhamije icyo cyaha, umutungo we ushobora gufatirwa na Leta, ashobora guhanishwa igifungo, gucibwa amande, iyo ari umukozi wa Leta ashobora no kwirukanwa ku mirimo ye.

Umuvunyi Mukuru yanagarutse ku bijyanye n’uko u Rwanda ruhagaze mu kurwanya ruswa, aho yavuze ko mu bihugu 180 byakoreweho isuzuma, u Rwanda ruri ku mwanya wa 43 n’amanota 57, rukaba urwa mbere mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ndetse no ku mwanya wa gatatu muri Afurika.

Yakomeje avuga ko icyerekezo u Rwanda rufite ari uko rwazaba ari urwa mbere mu kurwanya ruswa ku rwego rw’Isi mu 2050.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa