Polisi y’Igihugu (RNP) yatangaje ko yataye muri yombi bamwe mu bayobozi ba Hoteli Urubuto yo mu Karere ka Nyanza, aho bakurikiranyweho ibijyanye n’umusekirite warohamye muri ‘piscine’ y’iyi hoteli agahita apfa.
Nzabihimana Charles w’imyaka 45 wari umusekirite wa Hoteli Urubuto iherereye mu Mujyi wa Nyanza mu Mudugudu wa Gakenkeri A, Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yabwiye IGIHE ko abaturage babamenyesheje iki kibazo, bihutira kujya ahabereye impanuka.
Yavuze ko hatangira iperereza, ryanatumye bamwe mu bayobozi b’iyi hoteli batabwa muri yombi ngo babazwe iby’uru rupfu.
Ati “Ubu mu iperereza ry’ibanze, hari abayobozi babiri ba hoteli batawe muri yombi aho bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Busasamana, ngo babazwe ku by’uru rupfu.”
CIP Kamanzi yakomeje asaba abashinjwe za hoteli by’umwihariko ahaba ibikorwa by’imyidagaduro nka ‘piscine’ gushyiraho abashinzwe kureberera abajya koga, kandi bagahora bahacungira hafi.
Ati “Uwo mutekinisiye aba akwiye kuba ahari igihe cyose, niba piscine ifungura mu gitondo, igafunga nimugoroba akaba ahari igihe cyose ifunguye, yiteguye kuba yaha ubutabazi uwahagirira ikibazo cyose. Nta munota n’umwe ukwiye gutambuka nta muntu uri kuhacunga.”
Umurambo w’uwapfuye wajyanywe ku Bitaro by’Akarere ka Nyanza.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *