skol
fortebet

Agakiriro ko ku Gisozi kafashwe n’inkongi y’umuriro

Yanditswe: Friday 30, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Agakiriro gakorerwamo imirimo y’ububaji no gusudira mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, kafashwe n’inkongi y’umuriro.

Sponsored Ad

Amakuru IGIHE ifite ni uko iyi nkongi yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu ahagana Saa Kumi n’Igice z’igitondo.

Abari aho ibi byabereye bavuga ko habanje gushya inyubako zicururizwamo ibitanda n’ibindi bikorwa mu mbaho ziri ku muhanda.

Icyateye iyi nkongi yangije igice kingana na kimwe cya kabiri cy’aka gakiriro kose ntikiramenyekana.

Kugeza ubu nubwo Polisi yatangiye ibikorwa byo kuzimya, umuriro uracyari mwinshi. Amakuru ahari avuga ko nta muntu waguye muri iyi nkongi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa