
Agakiriro gakorerwamo imirimo y’ububaji no gusudira mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, kafashwe n’inkongi y’umuriro.
Amakuru IGIHE ifite ni uko iyi nkongi yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu ahagana Saa Kumi n’Igice z’igitondo.
Abari aho ibi byabereye bavuga ko habanje gushya inyubako zicururizwamo ibitanda n’ibindi bikorwa mu mbaho ziri ku muhanda.
Icyateye iyi nkongi yangije igice kingana na kimwe cya kabiri cy’aka gakiriro kose ntikiramenyekana.
Kugeza ubu nubwo Polisi yatangiye ibikorwa byo kuzimya, umuriro uracyari mwinshi. Amakuru ahari avuga ko nta muntu waguye muri iyi nkongi.
🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨
Agakiriro ku Gisozi kibasiwe n'inkongi ikomeye y'umuriro. pic.twitter.com/o2KaQkfchC
— IGIHE (@IGIHE) May 30, 2025
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *