skol
fortebet

Aisha wamenyekanye muri Cinema yavuze ku by’urukundo rwavuzwe hagati ye na M. Irene wahamije ko agiye kurushinga na Liliane

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Saturday 16, May 2026

Aisha wamenyekanye muri Cinema yavuze ku by'urukundo rwavuzwe hagati ye na M. Irene wahamije ko agiye kurushinga na Liliane

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi wa filime, Inkindi Aisha yatangaje ko atigeze akundana n’umunyamakuru M.Irene, yemeza ko ari inshuti ye magara.

Nyuma y’uko umunyamakuru Irene Mulindahabi uzwi nka M.Irene atunguranye akerekana umukobwa wigaruriye umitima we bitegura kurushinga, benshi ku mbuga nkoranyabaga batunguwe bitewe n’uko byagiye bivugwa kenshi ko uyu munyamakuru akundana n’umukinnyi wa filime Inkindi Aisha.

Mu kiganiro na IGIHE, Aisha yabajijwe uko yakiriye kubona integuza y’ubukwe (Save the date) bwa M.Irene n’umukunzi we Liliane avuga ko atatunguwe kuko yari asanzwe abizi yemeza ko ari ibintu yakiriye neza.

Yahize ati "Nayakiriye neza, njyewe ntago yantunguye kuko narimaze igihe nyizi. Irene ni inshuti yanjye, ni inshuti yanjye magara nta kintu na kimwe cyiwe mba ntazi. Ibyo nabimenye kera n’ubukwe bwo mu kwa munani narimbuzi, yaricaye arabinyereka arabimbwira, ntago byantunguye."

Yabajijwe kandi ku by’urukundo rwavugwaga hagati yabo, avuga ko batigeze bakindana ahubwo ko ari inshuti magara.

Ati "Ntago twakundanaga by’urukundo ’Love’, yari inshuti yanjye, inshuti magara ’Best friend’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa