skol

Ak’abamotari bagira umwanda urimo no kudasukura ‘casques’ kashobotse

Yanditswe: Thursday 26, Feb 2026

featured-image

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko ubukangurambaga bukomeye bw’isuku bwatangijwe mu nzego zinyuranye butazarangirira mu magambo gusa kuko ubu hamaze gushyirwaho amande azacibwa abazabikerensa harimo n’abamotari bakunze kunengwa kudasukura ingofero z’abagenzi zizwi nka ‘casques’.

Ibyo byatangajwe i Kigali muri Gare ya Nyabugogo ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo kwimakaza isuku ku batwara bisi kuri uyu wa 26 Werurwe 2026.

Ni ubukangurambaga buhuriweho n’inzego zitandukanye za Leta mu rwego rwo gufasha buri cyiciro kibarizwamo abantu kurushaho kwamamaza isuku.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yatangaje ko abakora mu bwikorezi rusange bw’abantu barebwa n’isuku nke ndetse agaragaza ko bitazahera mu mvugo gusa kuko abazabikerensa bazabihanirwa.

Ati “Icyo twashyize imbere ni ukubanza kwigisha kuko icyo dushaka ni ukubanza guhindura iyo myumvire kugira ngo isuku ibe umuco koko. Igikorwa cyose gifitanye isano n’umwanda mu Mujyi wa Kigali Inama Njyanama yashyizeho amande angana na 10.000 Frw. Ayo mande ashobora kwiyongera ariko bitewe n’urwego ibikorwa by’isuku nke byagaragayeho.”

Ntirenganya yagaragaje ko ayo amande asanzwe acibwa umuntu ku giti cye wagaragayeho ibyo bikorwa ariko ko mu gihe cya vuba bagiye no gutangira kuyaca abatwara abamotari n’abashoferi batabyubahiriza.

Ati “Ubu turi mu bukangurambaga bujyanye na bisi zitwara abagenzi n’abamotari kandi mu gihe kitarambiranye n’ibijyanye no guca amande bizatangira kuko umuntu ntabwo yakomeza gutyo gusa kubabwira batumva. Tugomba kubashishikariza gushyira ibikorwa isuku imbere kuko ni inyungu yacu ndetse ubu hari nk’indwara zamaze gucika burundu kuko dufite isuku ariko ntituragera aho twifuza kandi umuntu umwe udafite isuku yanduza n’abandi bose.”

Ibi Umujyi wa Kigali ubitangaje nyuma y’iminsi mike abaturage muri rusange bibukijwe kugira isuku nko koga umubiri wose no kwambara imyenda imeshe badasize no gusukura aho batuye n’aho bakorera kuko ari ko gusirimuka byuzuye.

Ni mu gihe ariko abamotari bari mu banengwa n’abatega moto isuku nke by’umwihariko kudasukura ‘casques’ z’abagenzi ndetse impuzankano yabo n’imyenda bikababangamira cyane urugendo.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE bakorera muri Gare ya Nyabugogo, bagaragaje impamvu zibitera ariko abandi bagaragaza ko bumva akamaro ko guha serivisi nziza abagenzi harimo no kugira isuku.

Icyiduhaye Déogratias yavuze ko isuku nke ku bamotari by’umwihariko kudasukura ‘casques’ asanga babangamira abagenzi bakinubira serivisi bahabwa n’abamotari ndetse agaragaza n’ikibitera.

Ati “Ni ibintu tuba tugomba kwitaho tukabikora ariko hari igihe usanga twita ku madeni dufite ya ‘contrevation’ ntitubyiteho bigatuma inshuro twiyemeje zo kuyisukura tuzirenza ikaba yamara icyumweru ikoreshwa n’abantu barenze umwe idasukurwa.”

Singirankabo Anaclet umaze imyaka ibiri atwara moto yavuze ko ikibazo cyo kudasukura ‘casques’ uko bikwiye ku bamotari asanga giterwa n’uko aba ari igikoresho gikoreshwa n’abantu benshi ndetse n’ikijyanye n’amikoro.

Ati “Usanga utwaye nk’umugore wisize amavuta mu mutwe cyangwa ibindi birungo by’umusatsi bigahita byuzura muri ‘casques’ kandi ibyo iyo bibaye ku bagenzi babiri batatu uwa kane agira ngo ni umwanda. Ibyo byiyongeraho ivumbi nko mu gihe wakoreye mu muhanda w’igitaka bigahita biba umwanda ukabije ku munsi umwe.”

“Ikindi ni uko ‘casques’ ziriho ubu twavuga ko zihendutse ari zigura 15.000 Frw ariko zikaba zifite igitambaro cyandura ubusa mu gihe inziza zigura imwe 60.000 Frw kandi ntizipfa no kuboneka.”

Niyomfite Elie wagaragaraga nk’ufite isuku na moto ye, yagaragaje ko kugira isuku ku motari asanga ari ikintu cy’ingenzi mu Mujyi nka Kigali watangiye kugendwa n’abanyamahanga kandi na bo batega moto.

Yakebuye kandi bagenzi be agira ati “Iyo suku idahagije rwose ku bamotari biba ikibazo kandi biterwa n’ubushake buke. Ntabwo bigoranye gukora isuku kuko ‘casques’ ni ukuyihanagura n’isabune gusa ni yo ugiye kogesha moto barabigukorera. Rimwe mu cyumweru na byo byaba bihagije ubundi ukajya uyihanagura buri gitondo kuko n’Abanyakigali dutwara ni abasirimu kandi no gushyirishamo undi mwenda ni 4.000 Frw si menshi.”

Umujyi wa Kigali, ugaragaza ko washyize ingufu mu isuku mu rwego rwo kurushaho kuyimakaza nk’isoko y’ubuzima ariko no kwigisha abawutuye gusirimuka bihagije nk’abantu bari mu mujyi watangiye gusurwa n’abanyamahanga benshi kandi bakwiye guhabwa serivisi zinoze.

Ak’abamotari bagira umwanda urimo no kudasukura ‘casques’ kashobotse

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yatangaje ko abakeretsa kubahiriza isuku bazajya banahanwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa