Ubushakashatsi kuri Ruswa mu Rwanda [Rwanda Bribery Index: RBI] bwa 2025 bwagaragaje ko umubare w’Abanyarwanda batanga ruswa wagabanyutse ariko amafaranga batanzemo ruswa ariyongera cyane mu 2025.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu barenga 2.360 bo mu bice bitandukanye by’igihugu barimo abagabo 53,56% n’abagore 46,44%.
Imibare igaragaza ko 14,5% mu 2025 basabwe cyangwa batanga ruswa, mu gihe mu 2024 byari kuri 18,5%, na ho mu 2023 bari 22%.
Nubwo imibare y’abatanze ruswa yagabanyutse, amafaranga yatanzwemo ruswa mu myaka itanu ishize yariyongereye cyane.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko mu 2021 amafaranga yatanzwemo ruswa yari miliyoni 14,1 Frw, mu 2022 agera kuri miliyoni 38,3 Frw. Mu mwaka wakurikiyeho amafaranga yatanzwemo ruswa yaragabanyutse agera kuri miliyoni 22,8 Frw, no mu 2024 yongera kugabanyuka aba miliyoni 17 Frw, mu gihe 2025 isize yongeye kuba menshi kuko yageze kuri miliyoni 29,5 Frw.
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yatangaje ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kurwanya ruswa harimo ibihano bikomeye n’ihazabu iremereye bituma abenshi bayizinukwa.
Itegeko rihana icyaha cya ruswa ryo mu 2018 mu ngingo yaryo ya 4 iteganya ko gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, iyo umuntu abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu kugera kuri irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Ati: “Uyisabye akayihabwa aravuga ngo ngwe ku gashyitse, nko kuvuga ngo azire agashyitse. Ni ukuvuga ngo aba azi ko byanga bikunda namenyekana azabikurikiranwaho. Ni nko kuvuga ngo agwe ku gashyitse aho kugira ngo agwe ku kantu gatoya, akaka menshi kuko aba azi ko ingamba zihari kandi amakuru amenyekanye igihe icyo ari cyo cyose arakurikiranwa.
Umuvunyi Mukuru Nirere yavuze ko iyo umuntu yatse ruswa bikamenyekana yaba uwo mutungo n’inyungu yakuyemo byose bihita bifatirwa.
Ati: “Niba yaguze inzu yafashe ruswa ya miliyoni 100 Frw, cyangwa se aguzemo amasambu angahe, ya masambu yose barayafata cyangwa se bya bibanza.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International Ishami ry’u Rwanda, Mupiganyi Appollinaire, yavuze ko abantu barya ruswa babikora nk’abagiye gukora ishoramari ku buryo ahari ingaruka nyinshi na bo basaba amafaranga menshi.
Ati: “Ntabwo bidutangaje kuko ruswa ni ingeso mbi iri muri kamere muntu, ntabwo dutekereza ko ruswa izagera ku gihe iri kuri 0% gusa icyo twishimira ni uko hariho kutayihanganira[…] Iyo bagiye kuyisaba ni nko kwiyemeza kwirengera ingaruka[…] Abaryi ba ruswa rero na bo bahinduye amayeri kuko bazi ko ingaruka z’ibihombo ari nyinshi, nafatwa arafungwa hagati y’imyaka itanu n’irindwi, iyo agiye gusaba ruswa rero asaba amafaranga menshi ku buryo rero biza bikagira ingaruka kuri wa muturage.”
Ingero z’abantu batanze ruswa mu bigo bitandukanye zigaragaza ko mu Rwego Ngenzuramikorere, RURA, kugira ngo umuntu ahabwe umurongo wo gukoreraho hari uwatanze miliyoni 1 Frw, mu rwego rw’abikorera uwashakaga akazi yatanze ibihumbi 500 Frw ngo agahabwe, muri REG uwashakaga ko dosiye ye yihuta, yatanze ibihumbi 508 Frw ya ruswa, umuntu watanze ruswa agamije kubona icyangombwa cyo kubaka yatanze miliyoni 3 Frw, na ho uwashakaga icyangombwa cy’ubutaka yatanze ruswa ya miliyoni 1,5 Frw.
Impuzandengo ya ruswa yatanzwe mu 2025 ni ibihumbi 262,1 Frw, nyamara mu 2024 yari 65.543 Frw, avuye kuri 70.633 Frw. Ni ubwa mbere uyu mubare ugeze ku bihumbi 200 Frw ukanarenga.
Imibare yerekana ko mu mafaranga arenga miliyoni 29 Frw yatanzwemo ruswa, muri RRA ingana na 32%, mu nzego z’ibanze ingana na 20%, mu nzego z’ubuvuzi hatanzwe ruswa ingana na 17%, mu mabanki hatanzweyo 10%, Polisi y’u Rwanda angana na 9% na ho mu nzego z’abikorera ni 3%.
Ubushakashatsi kuri ruswa mu Rwanda bwakorewe ku bantu 10% binjiza ari munsi y’ibihumbi 100 Frw, mu gihe 23% binjiza abarirwa hagati ya 11000 Frw n’ibihumbi 30 Frw, na ho 37,6% binjiza hagati y’ibihumbi 31 Frw n’ibihumbi 100 Frw. Abandi 17,5% binjiza hagati y’ibihumbi 100 Frw n’ibihumbi 200 Frw naho 11,1% binjiza arenga ibihumbi 200 Frw.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *