Amafoto y’umunsi: Perezida Kagame yakiriye mu buryo budasanzwe umuyobozi ukomeye wo muri Qatar amutwara mu modoka ye
Yanditswe: Monday 22, Apr 2019
Ku munsi w’ejo taliki ya 21 Mata 2019 nibwo Nyakubahwa perezida wa Repubulika yakiriye umushyitsi ukomeye nyakubahwa Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani waje mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.
Ntibisanzwe ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yitwarira umuntu mu modoka ye,ariko ku munsi w’ejo niwe ubwe witwariye mu modoka Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.
Uretse kumutwara mu modoka ye we ubwe Perezida Kagame yagaragaye ari hanze y’inyubako ya Kigali Convention Center mu masaha y’ijoro aganiriza uyu Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bitegeye umujyi wari utamirijwe n’amatara y’ijoro.
Inyubako ya Kigali Convention Center yacanywe mu ibara rya mauve nk’ikimenyetso cyo guha ikaze uyu muyobozi w’ikirenga usanzwe ari nyiri ikipe ya PSG.
Perezida Kagame akimara kwakira nyakubahwa Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani,ku Kibuga cy’Indege i Kanombe kuri iki Cyumweru, aba bayobozi bombi bakurikiranye umuhango w’isinywa ry’amasezerano agamije iterambere ku mpande zombi.
Amasezerano yasinywe ni ane arimo ajyanye n’imikoranire mu rwego rw’umuco, muri siporo, mu bukerarugendo n’ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’ibijyanye n’ingendo zo mu kirere.
Nyuma y’isinywa ry’aya masezerano, Perezida Kagame yasangiye ifunguro na mugenzi we Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, mu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre.
Ahagana saa kumi n’imwe zo ku gicamunsi cyo ku Cyumweru taliki ya 21 Mata 2019, nibwo Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Igikomangoma Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yasesekaye i Kigali mu ruzinduko rw’iminsi itatu yakirwa na Perezida Kagame hamwe n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ku kibuga cy’indege i Kanombe.
Amafoto: Village Urugwiro
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *