skol

Amajyaruguru: Polisi Yamennye Litiro 10.000 z’inzoga z’inkorano

Yanditswe: Tuesday 10, Feb 2026

featured-image

Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yakoze umukwabu wo gufata no kwangiza ibinyobwa bitemewe, imena litiro 10,000 z’inzoga z’inkorano.

Uretse urugomo ziteza, izo nzoga zirakenesha kandi zikangiza n’ubuzima bw’abazinywa.

Zigira amazina atandukanywa n’aho zengerwa, ingaruka zigira ku bazinywa ni ibikoreshwa mu kuzenga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi ashimira abaturage batanga amakuru y’aho ibi binyobwa bikorerwa, bigafasha mu kuzikusanya no kuzangiza.

Ati: “Ibi byose Polisi ibikora ku makuru atangwa n’abaturage bitewe n’uko bamaze gusobanukirwa ingaruka z’ibinyobwa nk’ibyo k’umutekano no ku mibereho yabo.”

Yemeza ko abaturage bamenye ko aho ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byageze, harangwa n’urugomo, ubusinzi, amakimbirane n’ubujura.

Nanone ariko, asanga abantu bakwiye gukomeza kumenya ko hari abakenda ibyo binyobwa bityo ntibatezuke mu kubirwanya.

Hagati aho, Polisi ivuga ko gushakisha no gufata abantu bose benga, banywa bakanakwirakwiza ibyo biyobyabwenge.

Ibinyobwa bitujuje ubuzirange byafashwe byamenewe mu ruhame, ababikora bashyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo bahanwe.

Byamenewe mu Turere twose tw’Amajyaruguru uko ari dutanu.

Intara y’Amajyaruguru igizwe na Rulindo, Gakenke, Musanze, Gicumbi na Burera.

Akarere ka Musanze niko kasanzwemo byinshi naho Rulindo niho hasanzwe bike.

Ahanini abengera inzoga zikorewe i Musanze bakura ibitoki mu Murenge wa Vunga mu Karere ka Nyabihu, cyane cyane ko nta rutoki rwera muri Musanze.

Litiro zabonetse i Musanze ni 6633 n’aho i Rulindo haboneka litiro 410.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa