skol
fortebet

Amasezerano ya Washington ahishe indi migambi - Perezida Kagame

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Friday 17, Jul 2026

Amasezerano ya Washington ahishe indi migambi - Perezida Kagame

Sponsored Ad

skol

Perezida Kagame yagarutse ku masezerano ya Washngton, avuga ko mbere yabonaga gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo gufasha gukemura ikibazo hagati y’u Rwanda na RDC ari nziza, ariko nyuma akaza kubona ko hari indi migambi yari iyihishe inyuma.

Gusenya FDLR biri mu ngingo zikubiye mu masezerano u Rwanda na RDC byasinyiye i Washington.

Ati: “Twabanje gutekereza ko bashaka gukemura ikibazo cya politiki n’umutekano, hanyuma hakaza ubufatanye mu bukungu hagati ya Amerika, RDC, u Rwanda n’akarere. Twabyakiriye neza, ariko nyuma twaje kubona ko ari umutego.”

Yavuze ko kugeza ubu u Rwanda rukomeje gushyirwa mu majwi ku bibazo byose biri muri RDC, harimo no gusabwa gukura ingabo zarwo muri icyo gihugu, mu gihe ikibazo cya M23 gikomeza gufatwa nk’icy’u Rwanda kandi ari ikibazo kiri hagati ya Leta ya Congo n’abaturage bayo.

Perezida Kagame yanavuze ko u Rwanda ruherutse kugeza ku bihugu bikomeye amakuru yerekeye ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge mu bice bya Minembwe, ariko rutungurwa n’uko umwe mu bitabiriye ibyo biganiro yarubwiye ko icyo kibazo kitamureba.

Yagize ati: “Ikibabaje ni uko umuntu yavuze ngo mutazana icyo kibazo, ntabwo kibareba. Ni nko kuvuga ngo bariya bantu kuba bari kwicwa kubera abo bari bo, ntabwo bibareba.”

Kagame Yavuze ko u Rwanda rudashobora kwemera gucecekesha ku bibazo bireba umutekano warwo cyangwa ubwicanyi bukorerwa abaturage, avuga ko ibyo bitazashoboka.

Ati: “Gucecekesha abantu ntekereza ko bizakomera kurenza uko abantu babitekereza… Nzaceceka gusa igihe nzaba napfuye. Ubwo ni bwo buryo bwonyine bwo kuncencekesha.”

Perezida Kagame yashimangiye ko nubwo u Rwanda ari igihugu gito, rutazemera gucecekeshwa cyangwa ngo rwihanganire abagambiriye kurugirira nabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa