skol

Amasoko ya Leta angana na 89% atangirwa mu ikoranabuhanga

Yanditswe: Friday 20, Feb 2026

featured-image

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yatangaje ko urubuga rwa Umucyo e-Procurement rutangirwaho amasoko ya Leta ubu rugeze ku ijanisha rya 89% by’atangirwaho mu gihe andi asigaye yahuye n’ikibazo cy’imbogamizi z’amategeko.

Ibyo byagarutsweho mu biganiro abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) bagiranye na MINECOFIN, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amasoko ya Leta (RPPA) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho (RISA).

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa 17 Gashyantare 2026 byibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko rigenga amasoko ya Leta.

Ni itegeko risimbura iryari risanzweho aho by’umwihariko iryo rishya ryongeyemo ingingo zirimo amahirwe yaganewe ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda n’abakoresha ibikoresho bikorerwa mu Rwanda arimo no kuba isoko rifite agaciro katarengeje miliyoni 500 Frw rigomba kuba iryabo.

Riteganya kandi ko amasoko ya Leta yose agomba gutangwa binyuze muri Umucyo e-Procurement System uretse gusa ayahawe uruhushya rwihariye na RPPA.

Ryagabanyije kandi amafaranga y’inyongera mu masezerano yo gutanga isoko (avenant) aho yavuye kuri 20% by’agaciro k’isoko agera kuri 5% gusa, kuba isoko ridashobora gusubirwamo inshuro zirenze imwe, gusinyana amasezerano no kwishyura mu mafaranga y’u Rwanda n’ibindi.

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari ya Leta muri MINECOFIN, Kabera Godfrey, yavuze ko amasoko ya Leta uyu munsi atangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ku ijanisha rya 89% ndetse agaragaza impamvu iryo janisha risigaye ryo ritaragerwaho.

Ati “Dufite ibigo bitanga amasoko bigera kuri 270 kandi tumaze kubona abapiganira amasoko [bakoresheje Umucyo] bagera ku 17.700 bigaragaza ko iri tegeko ryafashije cyane mu gutanga amasoko ya Leta.”

“Uburyo bwa Umucyo e-Procurement bwaradufashije, aho 89% by’amasoko ya Leta ari ho atangirwa. Ayo asigaye 11% ahura n’imbogamizi zitandukanye zijyanye n’amasezerano y’abaterankunga arimo amabwiriza atandukanye asaba byinshi kugira ngo tubashe kuyinjiza muri iyi ikoranabuhanga rya Umucyo.”

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yasabye ibisobanuro ku kibazo cy’Akanama gashinzwe ubujurire kigenga ku batanze amasoko ya Leta kamaze igihe kadakora ku buryo hari bimwe byatumye ubujurire bwatanzwe burenga 120 butarasubizwa.

Ati “Hari ikibazo cy’Akanama k’Ubujurire mwatubwiye ko kuva muri Gicurasi kwa 2025 kagize ibibazo byo kuba katujuje ibisabwa byatuma gaterana kandi mbere kari karagiyeho.”

Umuyobozi Mukuru wa RPPA, Byukusenge Jimmy Christian yagaragaje ko icyo kibazo ubu cyavugutiwe umuti.

Yavuze ko imbogamizi zari ziri ku bagize ako kanama k’ubujurire ka mbere, aho komite yabo yagombaga kwicarana igaterana yose iri hamwe ariko ubu itegeko ryarabihinduriye bashobora gukora ari amatsinda abiri atandukanye.

Ati “Turatanga icyizere ko icyo kibazo kizarangira kandi n’ibibazo byatanzwe n’abajuriye bizaba byarangijwe bitarenze uku kwezi kwa kabiri kuko akazi kazaborohera.”

Ako kanama kandi kongerewe umubare w’abakagize ku buryo bizihutisha akazi gusa, Depite Uwumurenyi Marie Claire yibajije niba ubukererwe bwo gusubiza ubwo bujurire budakereza itangwa ry’isoko.

Byukusenge yasubije ko koko iyo habayeho gutinda gufata icyemezo ku bujurire bituma itangwa ry’isoko riba rihagaze, gusa agaragaza ko ubu mu burenga 120 bwari bwaratanzwe hasigaye gusa 36 butarafatwaho imyanzuro kandi ko butazarenza muri Gashyantare 2026.

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari ya Leta muri MINECOFIN, Kabera Godfrey yavuze ko amasoko ya Leta uyu munsi atangirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ku ijanisha rya 89%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa