skol
fortebet

Amavubi yahisemo kujya mu Misiri aho kugaruka i Kigali nyuma y’uko imikino yayo ya gicuti ihagaritswe

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Thursday 04, Jun 2026

Amavubi yahisemo kujya mu Misiri aho kugaruka i Kigali nyuma y'uko imikino yayo ya gicuti ihagaritswe

Sponsored Ad

skol

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Stephen Constantine, yavuze ko bahisemo gukomereza umwiherero mu Misiri nyuma y’uko muri Maroc byanze, kubera ko bagomba kwitoza ndetse hakaba hari amahirwe ko bahabona umukino mpuzamahanga wa gicuti.

Constantine yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Kamena 2026, ubwo Amavubi yavaga i Marrakech yerekeza i Casablanca aho ava ajya i Cairo muri Maroc.

Ikipe y’Igihugu yari imaze iminsi ibiri i Marrakech, aho yari gukinira n’Ibirwa bya Comores na Tanzania tariki ya 6 n’iya 9 Kamena, ariko FERWAFA yatangaje ko iyi mikino yombi yakuweho “kubera impamvu z’umutekano.”

Constantine yagize ati “Tugiye kumara iminsi ine cyangwa itanu mu Misiri aho tuzakorana n’abakinnyi. Turizera ko tuzahabona umukino. Ubaye umukino mpuzamahanga byaba ari byiza kuri twe ariko n’ubwo waba ari uw’ikipe isanzwe nta kibazo. Icyo dukeneye ni ugukorana imyitozo n’aba bahungu kugira ngo twitegura neza imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.”

Abajijwe impamvu Amavubi yahisemo kujya mu Misiri mu gihe ibindi bihugu byahise bisubira iwabyo, uyu mutoza w’Umwongereza yavuze ko bashatse gukinira na Uganda na Tanzania i Kigali ariko ntibyakunda.

Ati “Ntekereza ko i Cairo ari mu nzira isubira mu Rwanda kuri twe. Dufite amahitamo yo kwitoreza hariya kandi hariya dufite abadufasha. Twagerageje kureba ko hari imikino twakinira i Kigali. Twabajije Tanzania na Uganda niba baza. Uganda yagize impamvu. Tanzania igiye kurekura abakinnyi basubire mu makipe yabo. Rero amahitamo yari ugusubira i Kigali tukitoza cyangwa tukitoreza mu Misiri.”

Yongeyeho ati “Kwitoreza mu Misiri biruta kutagira ikintu na kimwe ukora. Ntabwo twajya mu rugo ngo birangirire aho. Byaba ari ugusesagura amafaranga, umwanya n’imbaraga kuri buri wese. Tugomba kwitoza.”

Umutoza w’Amavubi yizera ko kubona uyu mwanya wo kwitoza bizafasha abakinnyi be barimo Noam Emeran Fritz wahagamagawe bwa mbere, kumenyerana. Iyi kipe irimo kandi Umutoza w’Abanyezamu mushya, Umunya-Brésil Ramos Dal Solio Rogerio.

Biteganyijwe ko umwiherero w’Amavubi mu Misiri uzarangira ku wa 11 Kamena 2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa