Amayobera ku irengero ry’Igikombe Tigers BBC yegukanye kikibwa n’abafana
Yanditswe: Saturday 07, Feb 2026
Igikombe cya FERWABA Super Cup cyahawe Tigers BBC nyuma yo gutsinda APR BBC cyibwe n’abafana batishyuwe nyuma yo kwizezwa ko bahabwa amafaranga umukino urangiye ariko ikipe ikavuga ko gihari.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 6 Gashyantare 2026, nyuma y’umukino wari ukomeye wabereye muri BK Arena warangiye Tigers BBC itsinze APR BBC amanota 78-68.
Tigers BBC ikimara guhabwa igikombe cyayo, yavuye i Remera yerekeza ku Kimihurura aho yagombaga kwishimira intsinzi yayo ya mbere muri uyu mwaka w’imikino wa 2026.
Abafana bashyigikiye iyi kipe biganjemo aba Rayon Sports bari bemerewe amafaranga ibihumbi 200 Frw kugira ngo bashyigikire Tigers BBC yari ifite abafana batari benshi ugereranyije na APR BBC.
Aba bafana bakurikiye ikipe aho yagiye kwiyakirira, ariko bahageze bavuga ko bimwe uburenganzira bwo kwinjira, uwabemereye kubaha amafaranga ababwira ko bagomba gutegereza by’akanya gato.
Amasaha amaze gukura bibaye mu gicuku mu masaha ya saa Munani z’Ijoro, umuhango wo kwiyakira warangiye, umwe mu bafana asaba guhabwa igikombe asa n’ushaka kucyifotorezaho, ahita yurira moto arakijyana.
Umwe muri abo bafana waganiriye na IGIHE yavuze ko uwitwa Rwarutabura ari we wagitwaye kandi byatewe n’uburakari yagize nyuma yo kwimwa agaciro nyamara babaye inyuma y’ikipe.
Ati “Yuriye moto tugerageje kumukurikira biranga kuko n’amasaha yari akuze, turavuga ngo buriya barabikurikirana uyu munsi. Igikombe cyo yakijyanye kuko ntabwo twari twahawe amafaranga yacu.”
Perezida wa Tigers, Shyaka Francis, yavuze ko abakoze ibyo ari abafana badashobotse kandi “barabeshya igikombe turagifite”.
Nubwo avuga ibyo ariko undi mufana yavuze ko ubu buyobozi bwahamagaye aba bafana bubasaba kugarura igikombe bakishyurwa amafaranga yabo, ariko bakemeza ko n’amafaranga bari bavuganye mbere bataza kuyemera kuko bakeneye n’indishyi z’akababaro.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *