Mu muhango wabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) i Kigali, Amb. Christine Nkulikiyinka wari usanzwe ayiyobora yashyikirije ku mugaragaro ububasha Judith Uwizeye uherutse kugirwa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 16 Kamena 2026, witabiriwe n’abayobozi, abakozi ba Minisiteri ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye, ukaba waranzwe no guhererekanya inshingano hagamijwe gukomeza ibikorwa bya Minisiteri mu buryo bwiza kandi budahungabanye.
Mu ijambo rye, Amb. Christine Nkulikiyinka yashimangiye akamaro ko gukorera abaturage mu kuri, ubunyamwuga no kwitanga. Yagarutse ku ihame rya “Service Before Self” (Gushyira serivisi ku baturage imbere y’inyungu bwite), avuga ko rikwiye gukomeza kuyobora ibikorwa by’abakozi ba Leta mu gutanga serivisi nziza kandi zishingiye ku muturage.
Yashimiye kandi abakozi ba Minisiteri ku bufatanye n’ubwitange bagaragaje mu gihe yari ayoboye uru rwego, avuga ko byagize uruhare mu guteza imbere ivugurura rya serivisi za Leta ndetse n’iterambere ry’umurimo mu Rwanda.
Amaze kwakira inshingano nshya, Minisitiri Judith Uwizeye yashimiye Amb. Nkulikiyinka ku buyobozi bwiza ndetse n’urufatiro rukomeye asize muri Minisiteri.
Yagaragaje ubushake bwo gukomeza guteza imbere ireme rya serivisi zihabwa abaturage, no gushimangira gahunda zigamije guhanga imirimo, guteza imbere umurimo no gukomeza amavugurura agamije kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Judith Uwizeye yanashimangiye ko ubufatanye, kubazwa inshingano no gukoresha udushya bizakomeza kuba inkingi z’ingenzi mu kunoza imitangire ya serivisi no gushyigikira gahunda y’u Rwanda yo kwihutisha iterambere n’impinduka zigamije imibereho myiza y’abaturage.




Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *